Yassine Cheuko umurinzi wa Messi wamuhoraga hafi kuva yagera muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yabujijwe kongera kwinjira mu kibuga kurinda Lionel Messi.
Kuva
Lionel Messi yagera muri Inter Miami mu 2023, Yassine Cheuko agaragara iruhande
rwe aho yaba ari hose, yaba ari mu kibuga ugasanga uyu mugabo w’ibigango
ahagaze ku ruhande yiteguye ko isaha n’isaha hagize ushaka gusagarira Messi
yahita ajya gutabara.
Yassine
yagiye yinjira mu kibuga inkungugu inshuro nyinshi iyo yabonaga hari umufana
winjiye mu kibuga asatira Lionel Messi, bamwe ugasanga arabakubita za
rugondihene mbere yo kumugeraho, byose akabikora mu gucunga umutekano wa sebuja
ku buryo nta cyamuhungabanya.
Gusa mu
kiganiro Yassine Cheuko yagiranye na House of Highlights, yatangaje ko ubu muri
shampiyona ya MLS bamubujije kongera kwinjira mu kibuga, agaragaza ko
atishimiye iki cyemezo kuko bizabangamira akazi ke ndetse bikanabangamira Messi
kuko hari abafana benshi binjira mu kibuga bamusagarira ibyo bikaba byamushyira
mu byago.
Ati:”Namaze
imyaka irindwi i Burayi nkorana na Ligue1 na Champions League, abantu batandatu
bonyine nibo binjiye mu kibuga. Ariko kuva nagera hano muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika mpamaze amezi 20 gusa, ariko abantu 16 bamaze kwinjira mu kibuga.
Hano hari ikibazo kinini. Singe kibazo – mureke mfashe Messi.”
Nta
tangazo ubuyobozi bwa MLS bwigeze bushyira hanze ribuza uyu mugabo kuba ari
hasi ku kibuga akaba yaninjira bibaye ngombwa, ndetse nawe ubwe ntavuga impamvu
baba baramubujije. Gusa ni umwe mu bantu batangiye gukundwa cyane mu mezi
ashize, bitewe n’umuhate agaragaza mu kurinda Lionel Messi benshi bafata
nk’umukinnyi wa mbere ku Isi.
Yassine aba ahari ku mikino yose ya Inter Miami arinze Messi
TANGA IGITECYEREZO