Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize Album ye nshya mu gihe ari no kwitegura gutaramira abakunzi be mu bitaramo bya mbere agiye gukorera mu gihugu cya Canada.
Uyu mugabo usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we, yagaragaje ko mu ndirimbo zizaba zigize Album ye harimo iyo yise “Agakiza” ari nayo izajya hanze mbere y’izindi, ndetse ivuga cyane ku kwakira agakiza no kwiringira Yesu.
Mu myaka itanu ishize, Patient Bizimana yashyize imbere gukora indirimbo za ‘Gospel’, ndetse hari n’izo yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi. Ni urugendo ariko rwatumye anatekereza gukora Album, kugira ngo abakunzi b’umuziki bajye bumva ibihangano mu buryo bukubiye hamwe.
Kuva yajya muri kiriya gihugu yakoranye cyane na ba Producers bo mu Rwanda kugira ngo bamufashe kurangiza iyi Album nk’intego yari yihaye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Bizimana yavuze ko Album ye izumvikanisha agakiza yakiriye, kandi izafasha benshi kurangamira Kristo.
Ni Album avuga ko byamusabye imbaraga n’ubushobozi kugira ngo abashe kuyikorana na Producer Mastola. Ati “Navuga ko idasanzwe, kuko byansabye kuyikorera hano hanyuma nkajya mvugana Mastola ibyo twakoze akabihuriza hamwe. Kugeza ubu, sindemeza umubare w’indirimbo zo kuri Album, ariko zizarenga 10.”
Patient Bizimana asobanura ko gukora Album biri mu murongo wo kugira ngo ibitaramo azakorera hirya no hino byo kwizihiza Pasika bizafashe benshi kwegera Imana. Ati “Album iba igizwe n’indirimbo nyinshi. Iyo isohotse buri wese agiraho indirimbo ye, no muri ibi bitaramo rero hari zimwe mu ndirimbo nzaririmba ziriho.”
Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’ yasobanuye ko indirimbo ye ‘Agakiza’ iri kuri Album izajya hanze mbere y’uko atangira urugendo rw’ibi bitaramo yise “Easter Celebration 2025” bizabera muri Canada ku wa 19 Mata 2025.
Ni ibitaramo azahuriramo na Aime Frank wamamaye mu ndirimbo zinyuranye ndetse na Serge Iyamuremye, usanzwe abarizwa muri Amerika n’umugore we.
Patient Bizimana yagaragaje ko ‘Edition’ ya mbere y’ibi bitaramo mu mahanga izabera muri Canada, aho ku wa 19 Mata 2025 azataramira mu mujyi wa Montreal, ni mu gihe ku wa 20 Mata 2025 azataramira mu Mujyi wa Ottawa ari kumwe n’abahanzi yatumiye.
Ati “Mu myaka irenga 10 byabereye mu Rwanda, kandi byatanze umusaruro. Kuva naza hano muri Amerika urumva ko bitari kunyorohera kubikorera i Kigali ntahari. Rero, nahisemo gutangira kubitegura mpereye muri Canada, hafi y’aho mbarizwa. Uko iminsi ishize indi igataha mbona abafanyabikorwa nzabigeza hirya no hino no muri Kigali birashoboka cyane.”
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ndaje’, yavuze ko muri uyu mwaka yahisemo gutangirira muri Canada, kandi ko umwaka utaha nabwo azakora igitaramo nk’iki mu kindi gihugu mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza umunsi wa Pasika.
Ati “Ndatekereza gukorera ibitaramo hirya no hino ku Isi. Kandi nzajya nkorana n’abahanzi banyuranye barimo abo nzajya ntangaza mu bihe bitandukanye. Ibi bitaramo urabizi ko byubakiye cyane ku kwizihiza umunsi wa Pasika, nk’uko natumiraga abahanzi mpuzamahanga, no muri ibi bitaramo niko bizajya bigenda.”
Patient Bizimana avuga ko ibi bitaramo Easter Celebration byamuhuje n’abantu benshi, kandi bimwereka ko umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite ejo hazaza heza.
Hejuru y’ibi kandi, yabonye ko Abanyarwanda bashyigikira abahanzi babo. Ati “Ishusho byampaye ni uko Abanyarwanda muri rusange bashyigikira abahanzi kandi hari bagenzi banjye b’abahanzi ba ‘Gospel’ byafunguye amaso babona ko bishoboka.”
Akomeza agira ati “Kuko tubitangira harimo inzitizi nyinshi ku bijyanye n’abantu batumvaga impamvu twishyuza amafaranga ku muryango. Abaterankunga (Sponsors) nabo babaga batari bumva neza gutera inkunga igitaramo cya ‘Gospel’ ariko ubu bikaba byoroshye, bitakigoye.”
Patient asobanura ko yakoraga ibi bitaramo agamije guhesha Imana icyubahiro ndetse, ahamya ko byahesheje ikuzo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Yumvikanisha ko gutegura ibi bitaramo byari mu murongo wo kumvira ijwi ry’Imana, kuko iyo bitagenda uko yari kubihagarika nyuma y’uko mu 2016 yibwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 Frw yari yavuye mu matike ya bamwe mu binyije muri iki gitaramo cyabereye kuri Expo Ground i Gikondo tariki 27 Werurwe 2016.
Ati “Byansabye kureba kure no kumvira Imana. Nagiye mpura n’imbogamizi nyinshi zari gutuma ibi bitaramo mbihagarika ariko numviye umukiza. Niyo mpamvu rero mfite n’icyizere cy’uko bidatinze cyangwa se mu gihe runaka nshobora kongera gutegura ibi bitaramo bya Pasika.”
Mu bahanzi bakomeye Patient Bizimana yazanye mu Rwanda harimo: Solly Mahlangu wo muri Afurika y’Epfo, Marion Shako wo muri Kenya, Sinach wo muri Nigeria ndetse na Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
‘Easter Celebration’ ni bimwe mu bitaramo byashyushyaga Umujyi! Kuko buri mwaka Abakristo babaga biteguye gutaramana n’abahanzi mpuzamahanga babaga batumiwe, hayikongeraho n’abahanzi bo mu Rwanda bahuriraga ku rubyiniro imbere y’ibihumbi by’abantu.
Ibi bitaramo byasize amateka azahora yibukwa. Nko mu 2018, umunyamuziki Sinach wo muri Nigeria yataramiye muri Parikingi ya Petit Sitade i Remera, atanga ibyishimo ku mubare mununi w’abantu bari bahateraniye, imvura iri ku bitugu byabo.
Ku wa 5 Mata 2015, Patient Bizimana ni bwo yatangije ku mugaragaro uruhererekane rw’ibi bitaramo, icyo gihe igitaramo cya mbere cyabereye muri Kigali Serena Hotel muri uriya mwaka, icyo gihe yari yatumiye abahanzi bo mu Rwanda barimo; Simon Kabera, Aime Uwimana, Diana Kamugisha, itsinda rya The Sisters ndetse na Shining Stars.
Kenshi yakunze gusobanura ko 'Easter Celebration Concert' ari ihishurirwa yagize ryo gukora igitaramo kuri buri Pasika. Cyaje guhuhira mu ngata icyo yari asanzwe akora buri mwaka cyitwa 'Poetic Evening of Praise and Worship' aho icya nyuma yagikoze mu 2014.
Tariki 21 Mata 2019 yakoreye igitaramo nk’iki i Gikondo kuri Expo Ground aho yari ari kumwe na Redemption Voice na Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa wamamaye mu ndirimbo ‘Fanda Nayo’.
Patient Bizimana amaze imyaka irenga 16 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.
Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’ yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi.
Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y’igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.
Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987 akurira mu Rwanda. Bivuze ko yujuje imyaka 36.
Yize
amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu
Burengerazuba bw’u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yiga
icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Patient
Bizimana yatangaje ko ari gukora kuri Album izaherekeza ibitaramo bya Pasika
hirya no hino ku Isi
Patient
Bizimana yavuze ko Album ye izaba iriho indirimbo zihamagarira abantu kumenya
Kristo
Bizimana yavuze ko yifashishije Producer Mastola mu ikorwa ry’iyi Album izaba iriho indirimbo zirenga 10
Patient Bizimana yagaragaje ko yatangiye kwitegura gushyira ku isoko indirimbo ye yise ‘Agakiza’
KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA PATIENT BIZIMANA
TANGA IGITECYEREZO