Rex Kazadi wahatanaga mu matora y’umukuru w’Igihugu yo mu 2023, yiyunze kuri AFC/M23, atangaza ko yishimiye kwiyunga muri uyu mutwe ufite intego yo kubohora Igihugu cyabo.
Nyuma y’uko ku wa 30 Werurwe 2025 Corneille Nangaa ashishikarije abanyekongo kwiyunga kuri M23 bakabohora Igihugu cyabo, Rex Kazadi yumvikanye avuga ko yishimiye kwinjira muri uyu mutwe.
Ni
mu butumwa bw’amashusho bwasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho Kazadi
yavugaga ngo “Nishimiye kuba nasinyiye kuba umunyamuryango wa Alliance Fleuve
Congo (AFC) uyu munsi. Mwakoze cyane kunyongera mu muryango. Ntewe ishema no
kuba umwe muri mwe. Niteguye kwitanga uko nshoboye kose ku bw’indangagaciro
dusangiye.”
Kazadi
yahoze ari umwe mu ishyaka rya UDPS ari naryo Perezida Felix Antoine Tshisekedi
abarizwamo ariko mu mwaka wa 2023 yiyamamazaga nk’umukandida wigenga
aho yasezeranyaga abaturage ba Congo-Kinshasa ko azagarura amahoro mu burasirazuba bw'iki gihugu.
Mu
bandi bamaze kubenguka no kwishimira intumbero za AFC barimo Jean-Jacques Mamba
wabaye umudepite muri Congo, wanabaye kandi umwe mu barwanashyaka bakuru b’ishyaka
MLC rya Jean Pierre Bemba n’abandi batandukanye batandukanye batavuga rumwe na
Leta ya Tshisekedi.
Nyamara
nubwo aba bose bakomeje kwinjira muri AFC/M23 ngo babohore igihugu cyabo, mu minsi ishize nibwo intumwa z'uyu mutwe zagiye mu biganiro by’amahoro
muri Qatar nyuma y’iminsi mike Tshisekedi ahuriyeyo na Perezida
Kagame.
Uretse
n’ibyo biganiro byo muri Qatar, imiryango ya EAC na SADC baherutse gushyiraho
abahuza bashya muri iki kibazo cya Congo na AFC/M23 nyuma gato y’uko Angola
yikuye mu buhuza.
TANGA IGITECYEREZO