RFL
Kigali

Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo “Umuzukambere” ivuga inkuru y’izuka rya Yezu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2019 0:32
0


Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019 hizihizwa izuka rya Yesu (Pasika) ku Isi yose; umuhanzi Kizito Mihigo yifatanyije n’abakirisitu bo mu idini rye rya Gatolika ashyira ahagaragara indirimbo nshya yise 'Umuzukambere'.



Iyi ndirimbo “Umuzukambere” igizwe n’iminota ibiri n’amasegonda 31’ ikaba ivuga inkuru y’izuka rya Yezu. Kizito yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo “Umuzukambere” yayihimbye ubwo yari afite imyaka cumi n’irindwi (17).

Muri iyi ndirimbo ‘Umuzukambere”, Kizito Mihigo agira ati “Nguyu umuzukambere wari wapfuye, ni muzima, ni muzima, ni muzima, yiharaze ikuzo n'igitinyiro, yazutse turacyari kumwe, Ni muzima, ni muzima, humura ni muzima. 

“Intumwa zose zarumiwe, ndetse Tomasi we arahakana, akababwira ko ibyo bavuga ari amateshwa. Hahirwa abemera batabonye, uwo Tomasi yaje kwemera abonye ibikomere bikaze bya Yezu Kristu Alleluya, Alleluya, Alleluya, Alleluya.”

Iyi ndirimbo isanzwe yifashishwa inaririmbwa muri Kiliziya Gatolika. Ije ari indirimbo ya Gatatu uyu muhanzi asohoye muri Mata 2019 nyuma y’indirimbo “Abarinzi b’Amateka”, “Kubabarira ntibivuga kwibagirwa” zose yahimbiye Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Kizito Mihigo w’imyaka 37 y’amavuko, ni kizigenza mu bahanzi bubakiye ubuhanzi bwabo ku bukirisitu; afite indirimbo nyinshi zikunzwe  “Usaba Yezu ntavunika’, “Shimirwa” , “Ni wowe ndangamiye”, “Inuma’ yatumbagije ubwamamare bwe n’izindi nyinshi zifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo 'Umuzukambere"

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "UMUZUKAMBERE" YA KIZITO MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND