Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019 hizihizwa izuka rya Yesu (Pasika) ku Isi yose; umuhanzi Kizito Mihigo yifatanyije n’abakirisitu bo mu idini rye rya Gatolika ashyira ahagaragara indirimbo nshya yise 'Umuzukambere'.
Muri iyi ndirimbo ‘Umuzukambere”, Kizito Mihigo agira ati “Nguyu umuzukambere wari wapfuye, ni muzima, ni muzima, ni muzima, yiharaze ikuzo n'igitinyiro, yazutse turacyari kumwe, Ni muzima, ni muzima, humura ni muzima.
“Intumwa zose zarumiwe, ndetse Tomasi we arahakana, akababwira ko ibyo bavuga ari amateshwa. Hahirwa abemera batabonye, uwo Tomasi yaje kwemera abonye ibikomere bikaze bya Yezu Kristu Alleluya, Alleluya, Alleluya, Alleluya.”
Iyi ndirimbo isanzwe yifashishwa inaririmbwa muri Kiliziya Gatolika. Ije ari indirimbo ya Gatatu uyu muhanzi asohoye muri Mata 2019 nyuma y’indirimbo “Abarinzi b’Amateka”, “Kubabarira ntibivuga kwibagirwa” zose yahimbiye Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kizito
Mihigo w’imyaka 37 y’amavuko, ni kizigenza mu bahanzi bubakiye ubuhanzi bwabo
ku bukirisitu; afite indirimbo nyinshi zikunzwe “Usaba Yezu ntavunika’, “Shimirwa” , “Ni wowe
ndangamiye”, “Inuma’ yatumbagije ubwamamare bwe n’izindi nyinshi zifashishwa mu
bikorwa bitandukanye.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "UMUZUKAMBERE" YA KIZITO MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO