RFL
Kigali

Ku wa Gatanu Mutagatifu, King James azataramira Bauhaus Club Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2019 16:33
0


Ruhumuriza James, umuhanzi nyarwanda wamamaye nka King James, uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Meze neza’, yatumiwe gutaramira abazasohokera Bauhaus Club i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu.



Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi abakristu bibuka ububabare bwa Yesu n' umunsi yapfiriyeho akajya mu Ijuru nyuma akazuka. Kuri uwo munsi King James azataramira abazasohokera Bauhaus Club.

Azataramira Bauhaus mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Mata 2019, gutangira ni saa moya z’umugoraba (19h:00’).

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bibiri (2 000 Frw). Mu gihe amaze mu muziki, King James amaze gukora indirimbo ‘Hari ukuntu’, ‘Nturare utabivuze’, ‘Ese warikiniraga’, ‘Nta mahitamo’ n’izindi nyinshi.

Yatangiye kumenyakana mu 2006, ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite wanabashije gutwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star isanganira andi mashimwe atandukanye yegukanye mu muziki.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Imaze gutumira abahanzi Senderi Hit, Social Mula, Dream Boys, Mico The Best, Active, Bull Dogg n’abandi basusurukije abasohoye muri aka kabari.

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

King James agiye gutaramira Bauhaus Club kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MEZE NEZA' YA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND