RFL
Kigali

Chameleone yatangiye gushakisha amajwi azamugeza ku buyobozi bw’Umujyi wa Kampala

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2019 8:50
0


Umunyamuziki wagwije ibigwi, Joseph Mayanja waryubatse nka Dr Jose Chameleone yatangiye gushakisha amajwi mu rugendo rwa politiki yatangiye rwo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala muri Uganda.



Kuya 08 Mata 2019 mu kiganiro n’itangazamakuru, Jose Chameleone yatangaje ko afite inyota yo guhatanira kuyobora Umujyi wa Kampala mu matora ateganyijwe mu 2021. Ni mu gihe kuya 26 Werurwe 2019, umuvandimwe we Pallaso yari yatangaje ko Chameleone aziyamamariza bidasubirwaho kuyobora umujyi wa Kampala.

Kuri iki cyumweru tariki 14 Mata 2019, Chameleone yasuye ku ivuko ahitwa Kawempe aho yifatanyije n’abaturage mu muganda wo gusukura isoko rya Kawempe nyuma akina umupira n’abahakomoka.

Chameleone yababwiye ko yatangiye urugendo rwo gushakisha amajwi azamugeza ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Kampala, abasaba ku mushyigikira nk’uko bamushyigikiye mu rugendo rwe rw’umuziki kuva atangiye.

Yagize ati “ Natangiriye urugendo rw’umuziki hano kandi ni mwe ba mbere bamfashije mu buryo bwose. Uyu munsi natangiye urugendo rushya. Ndabasaba kunshyigikira nk’uko mwabikoze mu myaka 20 ishize.”

Yavuze ko nta shyaka na rimwe abarizwamo nk’uko yagiye abitangaza mu bihe bitandukanye, ashimangira ko ari ‘umukandida wigenga'.

Chameleone arahatanira kuyobora Umujyi wa Kampala.

Yivugira ko bimwe mu byatumye yiyemeza kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala harimo ko hari ‘umubare munini w’abaturage bamushyigikiye’, umubare munini w’abafana umwizeza kumutora. Yongeraho ko mu buzima bwe bwose yabayeho ayobora.  

Yagize ati “Ntabwo nari mfite iki gitekerezo, byavuye mu baturage bo muri Kampala cyane cyane bariya batwara moto bakomeje kumbwira ko ari njye muntu ukenewe kuri uriya mwanya. Niba baranshimye kuki njye ntakwirengagiza ubusabe bwabo.”

SoftPower iravuga ko Chameleone yiyongereye ku rutonde rw’abandi barimo Latif Ssebaggala, Abed Bwanika, Godfrey Nyakana, Gen Henry Tumukunde bamaze gutangaza ko bashaka na bo guhatanira kwicara ku ntebe y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala.

Mu 2016, umunyamuziki Dan Kazibwe wamamaye nka Ragga Dee yahataniye kuyobora Umujyi wa Kampala atsindwa mu matora na Erias Lukwago umaze kuri uyu mwanya imyaka umunani.

Chameleone mu gace ka Kawempe aho yakoreye umuganda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND