RFL
Kigali

Kwibuka25: Nyanza ya Kicukiro mu ijoro ryo Kwibuka, izari ingabo za MINUAR zagawe ubugwari n’ubuhemu bwo gutererana abazihungiyeho-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/04/2019 13:41
0


Ku mugoroba wo kuwa 11 Mata 2019 mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka izo nzirakarengane.



Urugendo rwo kwibuka rwahereye ahahoze ari kuri ETO Kicukiro, ubu hakaba ari kuri IPRC Kigali, aho imbaga nyamwinshi y’abatutsi barenga 3,000 bashyizwe hamwe bakajyanwa i Nyanza ya Kicukiro biciwe mu mvura y’amahindu. Ubu i Nyanza hari urwibutso rushyinguyemo abarenga 12,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho muri ETO Kicukiro kandi hari ingabo zaharaniraga amahoro za MINUAR ariko zasize Abatutsi mu maboko y’Interahamwe zirigendera. Mu nzira, abari mu rugendo rwo Kwibuka, bageraga ahabereye ibikorwa ndengakamere byo kwica urubozo abatutsi bagahagarara bakavuga amateka yaho ndetse hakanatangwa ubutumwa bw’icyizere bwo gukomeza abanyarwanda.



Hakozwe Urugendo rwo Kwibuka kuva muri IPRC Kicukiro kugera Nyanza ya Kicukiro bagera ahihariye bagasobanurirwa

Mu kugera ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, habayeho igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso cyayobowe na Hon. Mukabarisa Donatille, Umukuru w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepide. Hakurikiyeho gucana urumuri rw’icyizere. Nyuma Dr. Nyirahabimana Jeanne, Mayor w’akarere ka Kicukiro mu ijambo rye ryo gutanga ikaze yavuze uburyo ingabo zari iza MINUAR zatereranye abatutsi cyane anavuga ko hari imibiri irenga 60,000 y’abazize Jenoside yabonetse izashyingurwa mu cyubahiro mu kwezi gutaha ndetse bakaba bagikomeje ubushakashati ku makuru. Yanashimiye cyane uruhare rw'urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka kuko bitanga imbaraga ku gihugu n’icyizere cy’ejo hazaza.



Hashyizwe Indabo ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Hatanzwe ubuhamya bw’abantu 4 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bavuye muri ETO icyo gihe, Karasira Venuste, Aimable Kaberuka, Speciose Kanyabugoyi na Agnes Umwali. Mu buhamya bwabo ndetse na byinshi bibi byababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bose basoje bakangurira urubyiruko kugira ubutwari nk’ubwaranze ingabo zari iza RPA bagira bati “Muzakurikize bakuru banyu, mwubake igihugu!” Speciose Kanyabugoyi nawe yavuze ko yumva yifuza kuzaba umusirikare.



Abatanze Ubuhamya barimo uwifuza kuba umusirikare

Nyuma y’ubuhamya umuhanzikazi nyarwanda ukiri kuzamuka, Clarisse Karasira yaririmbye indirimbo ye yise ‘Komera’ wakurikiwe n’urubyiruko rwasomye amazina ya bamwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Soeur Marie Immaculee Uwamariya yatanze ikiganiro aho yabanje gusaba abari aho bose kwigomwa bagahaguruka bakabanza gusenga. Ni isengesho ryari ryuzuye gushimira Imana cyane ku bw’abarokotse Jenoside ndetse anasabira u Rwanda umugisha. 

Mu kiganiro cye yahase ibibazo byinshi abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, agaruka ku ntekerezo z’ibyo yumva bari kumubwira iyo babasha kumuvugisha aho yagize ati “Ese mwari kutubwira iki mwe mwagiye? Mwe mwatashye? Mwari kumpa umurage w’urukundo! Mwari kumbwira ngo nzabeho ku bwanyu no ku bwanjye! Iyo mumvugisha mwari kumbwira ko urupfu mwarucitse kuko mwasanze uwarutsinze…”


Clarisse Karasira yaririmbye 'Komera'

Soeur Marie Immaculee Uwamariya, yakomeje ikiganiro cye ahumuriza abari aho bagowe cyane na Jenoside abibutsa ko “Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho.” Yabibukije ko ubuzima bugizwe na byinshi bibi yise amahwa ndetse asaba ko nta watakaza na rimwe kuko ashobora kuryifashisha akiza abandi nk’uko Theresse w’Umwana Yezu yabivuze. Yagize ati “Turiho kugira ngo twigishe amahoro no mu mahanga yadutereranye.” Yibukije abantu ko uwarize ari we umenya guhoza abandi ndetse asubiza abakunze kwibaza ngo 'ese kiriya gihe Imana yari irihe?' Yababwiye ko yari iri hamwe n'abihishe bakarokoka ndetse ko yari iri muri bamwe bakijije bamwe mu barokotse. Yasoje ikiganiro cye yifuriza amahoro abari aho no kubaho ubuzima bufite intego ati ‘Murakabaho!’



Soeur Marie Immaculee Uwimana

Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu mu ijambo rye yashimiye cyane amahanga yohereje intumwa ngo zize kwifatanya n’igihugu cy’u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye anavuga ko Macro, Perezida w’u Bufaransa yashyizeho Konji ku itariki 7 Mata. U Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabo bakaba bakataje mu kongera imbaraga mu gushyigikira Ubutabera. Mu butumwa bwe kandi yagize ati “Dushyigikire byimazeyo Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside."


Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Hon. Mukabarisa Donatille, Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite yashimiye cyane abatanze ubuhamya, ashimira AERG na GAERG ku bufatanye bagaragaza. Yagarutse ku ngabo z’amahanga zatereranye abazihungiyeho azigaya cyane ko zaranzwe n’ubuhemu n’ubugwari. Yashimiye cyane ingabo zari iza RPA by’umwihariko izari muri CND kuba zarafashe iya mbere mu kurokora abicirwaga i Nyanza ya Kicukiro. Mu butumwa bwe yagize ati “Uko turushaho kugaragaza ukuri ku mateka yacu, bituma abapfobya Jenoside n’abagoreka amateka bacika intege bityo tukaba tubimye icyuho…Dukomeze guhumurizanya no gufatana mu mugongo.”


Hon. Mukabarisa Donatille, wari umushyitsi mukuru yatanze ubutumwa bw'ihumure anenga Ingabo zari iza MINUAR

Umuhanzi Bonhomme yaririmbye mu gusoza atambutsa ubutumwa bwe bwo kwibuka mu ndirimbo ze zo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Umuhanzi Bonhomme yaririmbye asoza ijoro ryo Kwibuka


Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

ANDI MAFOTO:






Abayobozi batandukanye n'abashinzwe inzego z'umutekano nabo bitabiriye Walk to Remember


Ubusitani bw'urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro







Hashyizwe indabo ku bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro baranunamirwa









Abayobozi, abanyarwanda, ingabo za RDF, Abashinzwe Umutekano n'abari aho bose bacanye urumuri rw'Icyizere 


Urubyiruko rwibutse rusoma amazina y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi



Kanda hano urebe andi mafoto y'Ijoro ryo Kwibuka muri Nyanza ya Kicukiro n'urugendo rwo Kwibuka

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND