Nyuma y’uko byemejwe ko Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana, Yolande Makolo ni umwe mu bagaragaje ko bababajwe cyane n’urupfu rwe.
Mu gitondo
cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu banyarwanda ivuga
ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yitabye
Imana azize guhagarara k’umutima.
Abanyarwanda
mu ngeri zitandukanye bababajwe cyane n’iyi nkuru, dore ko yari umunyapolitiki,
akaba umuhanzi, akaba inshuti y’abakunzi ba siporo by’umwihariko umupira
w’amaguru, ndetse n’umwe mu bantu batangaga ibitekerezo bifite ireme ku ngingo
zitandukanye.
Umuvugizi
wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo nawe ni umwe mu banyarwanda bagaragaje
ko bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 55, aho yagaragaje akababaro
binyuze ku rukuta rwe rwa X.
Yanditse
ati: ”Umunsi w’agahinda kuri twe twese mu Biro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u
Rwanda. Tubuze umunyempano, wakundaga abantu ndetse wicisha bugufi gusa
turashima Imana kuba twaramumenye. Tuzakumbura umwuka mwiza yazanaga mu ikipe.
Ruhuka mu mahoro n’urukundo.”
Alain
Mukuralina yari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda kuva muri Nyakanga
2021, ariko yari asanzwe azwi mu Rwanda bitewe n’indirimbo zitandukanye
ziganjemo iz’amakipe yagiye akora. Indirimbo za Alain Mukuralinda zakunzwe
cyane zirimo nka Gloria, Murekatete, Tsinda batsinde, Rayon Sports, Birakomeye,
Umuseke weya, n’izindi nyinshi.
Urupfu rwa Alain Mukuralinda rwababaje benshi
TANGA IGITECYEREZO