Kigali

Kwibuka25: Bayingana Aimable wa FERWACY yunamiye abe n'abandi biciwe mu cyahoze ari komini Murambi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/04/2019 9:35
0


Bayingana Aimable umaze imyaka isaga 10 ari Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda, yibutse se, barumuna be n’abandi biciwe mu cyahoze ari komini Murambi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Bayingana asanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda. Kuya 19 Ukwakira 2018 yatorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare mu  muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku rwego rw’isi, OIF.

Mu gihe u Rwanda n’inshuti z’abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Bayingana yanditse kuri Twitter avuga ko kuri uyu wa 11 Mata yibuka se, abavandimwe be n’abandi biciwe mu cyahoze ari komini Murambi (ubu ni mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba) yari iyobowe na ‘ruharwa’ witwa Gatete.

Yagize ati “Muri iki gitondo turibuka papa wanjye, barumuna banjye n’abandi benshi baguye mu cyahoze ari commune (komini) Murambi yayoborwaga na ruharwa Gatete.”

Bayingana Aimable Umuyobozi wa FERWACY yunamiye abe bishwe muri Jenoside.

Yavuze ko nyuma y’umwijima bashibukanye kongera kwiyubaka no guharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi. Ati “Ababikoze bamenye ko tutazimye, ko ahubwo twashibukanye umujinya wo guharanira kwiyubaka n’uko bitazongera mu Rwanda ukundi!”

Mu bihanganishije Bayingana Aimable barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier wagize ati “Pole sana. Aimable”.

Harimo kandi Dr.Muyombo Thomas [Tom Close] wagize ati “Ndahamya ko batewe ishema n'uko mwabaye icyo bifuzaga ko muba cyo: Mwabaye abagabo. Mukomeze, mukomeze urumuri rutazima.” Hari n’abandi bamwifurije gukomera muri ibi bihe bitoroshye, bamwifuriza ‘kubaho kandi neza kuko ari bwo butwari’.

Ubutumwa Bayingana yanyujije kuri Twitter.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND