Kigali

Kwibuka25: Jose Chameleone yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2019 21:20
0


Umuhanzi Joseph Mayanja waryubatse nka Jose Chameleone, yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse anabasabira iruhuko ridashira.



Chameleone ni umuhanzi wo muri Uganda ukora injyana ya AfroBeat. Ni umwe mu bakunzwe mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi. Yagiye akora indirimbo nyinshi zakunzwe ziri mu rurimi rw’Icyongereza, Luganda, Igiswahili. Mu gihe amaze mu muziki yegukanye amashimwe atandukanye.

Yanditse kuri konti ya instagram ubutumwa bwo kwihanganisha abanyarwanda asabira iruhuko ridashira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabiye umuryango Nyarwanda gukomera muri ibi bihe bitoroshye, ahamagarira isi kuba umwe.

Yagize ati “Turacyazirikana abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Imana ikomeze kubaha iruhuko ridashira. Turibuka ku nshuro ya 25. Nshuti zanjye z’abanyarwanda, twe isi yose twifanyije namwe.”

Jose Chameleone yavutse kuya 30 Mata 1979. Yashakanye na Daniella Mayanja mu 2008. Yabyaye Abba Marcus Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja na Alfa Jose Mayanja.

Afitanye isano n’umuhanzi Pallaso Mayanja na Weasel. Amaze gukora alubumu ‘Kola zizo’, ‘Njo karibu’, ‘Sorry’, ‘Vumulia’, ‘Bounce’ n’izindi.

Ubutumwa bwa Jose Chameleone.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND