Niyonkuru Clinton uzwi ku mazina ya Zaba Missed Call ni umwe mu banyarwenya bamaze kubaka izina cyane mu Rwanda. Mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko hari urwenya arota nyuma akaruganirizamo abantu , ibigereranwa no kwerekwa. Yavuze uko yinjiye mu rwenya, abo ashimira ndetse n’ikimutangaza ku banyamakuru.
Ni mu kiganiro uyu musore yagiranye na INYARWANDA yatangiye avuga uko yateraga urwenya kuva akiri umwana ariko
atazi ko bizamuviramo impano ikomeye nk’uko biri ubu. Kuva yiga mu mashuri
abanza ngo yajyaga atera urwenya ariko nyuma aza kubireka yongera kubikora ageze mu
mashuri yisumbuye aho byasembuwe na Joshua nawe uzwi mu rwenya kuko bigaga
hamwe ndetse banicarana. Nyuma yaje kubona amaze kugera mu rwenya mu buryo
bwagutse nawe amugira inama yo kubikora abyinjiyemo biramuhira.
Zaba ashimira cyane ababimufashijemo, barimo Clapton
Kibonke, Arthur Nkusi ndetse n’abandi. Zaba ahamya ko muri uru ruhando arimo
harimo benshi bamurusha rwose, harimo abahanga yigiraho ndetse hari n’abo bari
ku rwego rumwe ariko bidakuyeho ko nawe hari abo arusha nawe bashobora
kumwigiraho. Mu kiganiro kandi yagarutse ku nzenya ajya akora yaraye azirose
bwacya akabikoramo urwenya akarushyira hanze.
Zaba Missed Call avuga ko ajya arota Comedy bugacya ayikora
Uyu musore agerageza gutandukanya umwuga we wo
gusetse ndetse n’akazi akora kuko mu buryo agaragara nta n’uwapfa kumukekeraho
ko ari umunyarwenya. Zaba yibasiye cyane abanyamakuru bakora ibiganiro ariko
ari amatsiko gusa bashako ko abantu bakomeza kubumva. Yashimiye cyane
Inyarwanda.com ku mwanya yamuhaye akomoza ku kuri kwe mu kuba muri Day Makers
aho yiseguye cyane kubera umwanya we muto yirinda kuvunisha bagenzi be.
Kimwe n’abandi banyarwenya yavuze ku mazina bitwa
ariko kandi yumva nta rwango rurimo, yavuze ku bakobwa n’ibijyanye n’urukundo
kuri we, ukuri kwe muragusanga mu kiganiro twagiranye nawe.
Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Zaba MissedCall
TANGA IGITECYEREZO