Umukinnyi wa filime w’umunyamerika, Laura Prepon n’uwahoze ari umugabo we Ben Foster bari mu rugamba rukomeye rwa gatanya, aho buri wese ashinja undi imyitwarire idakwiye mu rushako.
Mu kwezi kwa Cyenda 2024, Ben Foster ni we wabanje gutanga ikirego cya gatanya, avuga ko kutumvikana kudashobora gukemuka ari yo mpamvu y'itandukana ryabo.
Yasabye ko amasezerano y’ugushyingiranwa yo mu mwaka wa 2018 yubahirizwa, avuga ko Prepon yakoraga ibintu bitari bikwiye mu rushako, bigatuma kubana bidashoboka.
Ku ruhande rwe, Laura Prepon yahakanye ibyo ashinjwa maze atanga ikirego cye ashinja Foster ubusinzi buhoraho, avuga ko anywa inzoga nyinshi cyane akiri kumwe n’abana babo.
Nk’uko ikinyamakuru People cyabitangaje, Prepon yasabye guhabwa uburenganzira busesuye bwo kurera abana babo babiri, umukobwa w’imyaka 7 witwa Ella n’umuhungu w’imyaka 4.
Amakimbirane y’aba bombi akomeje guteza urujijo ku burenganzira bwo kurera abana, aho buri wese ashaka guhabwa uburenganzira bukomeye. Nubwo bari baragerageje kugumana ubuzima bwabo bwite mu ibanga, ubu amakuru y’uru rugamba rwa gatanya rwabo yageze mu itangazamakuru, bituma abantu benshi bakurikirana iby'uru rubanza rurerure kandi rukomeye.
Nta mwanzuro wa nyuma urafatwa n'urukiko ku bijyanye n'uburenganzira bwo kurera abana no kugabana imitungo, ariko biragaragara ko rugikomeje.
Laura Prepon na Ben Foster mu ntambara ya gatanya
Laura Prepon umugore wa Ben Foster
TANGA IGITECYEREZO