Mu kiganiro aheruka kugirana na CBS Sunday Morning, Denzel Washington, umwe mu bakinnyi b’icyamamare muri sinema, yatangaje ko atiyumva nk’umukinnyi wa Hollywood ndetse ko atazi icyo bisobanuye.
Yagize ati: "Ndi umukinnyi wo muri Mt. Vernon," agaragaza ko akomoka muri ako gace, aho yatangiriye urugendo rwe rwa sinema n’ikinamico.
Washington yashimangiye ko umwuga we wubakiye ku mikino ya teatro, aho yize gukina ku rubyiniro mbere yo kwinjira mu ruganda rwa sinema. Yagize ati: "Sinzi icyo Hollywood bivuze" ashimangira ko atigeze yifuza kuba icyamamare muri Hollywood, ahubwo ko yiyumva nk’umukinnyi wakuriye muri Mt. Vernon kandi ukunda gukina teatro.
Kuri ubu, Washington ari gukinira kuri Broadway mu mukino w’ikinamico uzwi nka "Othello" wa William Shakespeare, aho akina ari Othello mu gihe mugenzi we Jake Gyllenhaal akina ari Iago. Uyu mukino uyobowe na Kenny Leon umaze guca agahigo ko kwinjiza akayabo ka miliyoni 2.8 z’amadolari mu cyumweru kimwe, bikaba ari amateka kuri Broadway.
Nubwo umukino wakunzwe cyane, hari bamwe bagaragaje ko utagira imbaraga zigaragara mu mikinire. Urubuga The Times rwavuze ko nubwo imbaraga z’aba bakinnyi bombi zari nyinshi, hari ibice byagaragaye nk’ibidasobanutse neza kandi bitajyanye n’igihe, ariko ubushobozi bwa Washington bwo gukurura abarebye umukino bwakomeje kwibazwaho.
Denzel Washington w’imyaka 69, akomeje kugaragaza ubuhanga bwe mu mikino ya teatro no muri sinema, yerekana ko umwuga we wubakiye ku mbaraga z’icyifuzo cyo gukina aho yumva ari mu rugo, aho kwiyita icyamamare muri Hollywood.
Anaherutse kwakira Yesu nk'Umwani abatizwa mu mazi menshi.
Denzel Washington w’imyaka 69
TANGA IGITECYEREZO