RFL
Kigali

King James yavuze uko yaraye mu ‘kiraro’ i Kibungo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2019 12:14
0


Umuririmbyi w'injyana ya Rnb n'izindi zishamikiyeho, Ruhumuriza James [King James], yatangaje ko agitangira kuririmba yahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo no kutishyurwa, guhabwa amafaranga y’intica ntikize ndetse ngo yigeze no karara mu kiraro i Kibungo mu karere ka Ngoma.



Yabwiye TV10 binyuze mu kiganiro 10Tonight ko intangiriro z’umuziki atari inziri iharuye. Avuga ko agitangira umuziki yagowe no guhuza n’abamutumiraga mu bitaramo kuko ari henshi yataramye agahabwa itike rimwe na rimwe nayo ntayibone.

Yashimangiye ko amafaranga yakoreye agitangira umuziki atayazi kuko ‘hari n’igihe yakoraga  akamburwa’. Avuga ko ibihumbi ijana Frw ariyo mafaranga yibuka yahawe mu ntoki mu ntangiriro z’umuziki we kandi ko na yo yayahawe na kompanyi. Yongeraho ko hari n’igihe yakoze igitaramo ahabwa 12 000 Frw.  

Muri uku kudafatwa neza n’ababaga bamutumiye byatumye igihe kimwe arara mu kiraro. Yagize ati “….Ndibuka nigeze kujya ahantu i Kibungo gutya ndarara ahantu mu kiraro…Twagiye duhura ni bintu byinshi. Icyo gihe urumva yari ‘struggle’ yo kugira ngo dutangire nyine ujya mu dutaramo ‘sometimes’ bakakwambura."

Abyutse mu kiraro yakuyemo isomo ryo kwitondera kujya mu bitaramo byose atumirwamo no kubanza kumvikana n’abamutumira. Yavuze ko afatwa gutyo yari afite indirimbo igezweho yise ‘intinyi’. Yanatekereje kandi kuburyo yajya abanza guhabwa avansi mbere y’uko atarama.

Yakomeje ati “….Byanyigishije kubanza kwitondera kujya mu bitaramo kuko icyo gihe nari nagiye mu Ntara bambwira ko ibintu byose bimeze neza ngezeyo ngira ngo urumva ibibazo nahuye nabyo. Icyo gihe nari mfite ‘intinyi’ ngira ngo, igezweho icyo gihe.”

King James yavuze ko intangiriro y'umuziki we atari inzira iharuye.

King James anavuga ko 2008 yari yafashe icyemezo cyo kureka umuziki ashyize imbere amashuri ariko kandi ngo byari bigizwemo uruhare n’uburyo indirimbo yakoreshaga zatindaga muri studio gukorana n’itangazamakuru nabyo ntibyorohe.

Yagize ati “Yego! Byambayeho nko mu 2008. Icyo gihe nari maze imyaka ibiri nkorana na Kelly [Umunyamakuru wanyuze kuri Contact FM] kuko nigaga ncumbitse mu kigo byarangoraga. Ngarutse i Kigali rero kwiga hano kuri APE Rugunga nibwo navuze ngo ariko reka nigire mubyo kwiga bino bintu by’umuziki mbyihorere. 

Yakomeje ati “Byari bitewe n’uko indirimbo yakorwaga kugira ngo izarangire bikaba ikibazo. Ibyo byose twavugaga by’itangazamakuru kugira ngo indirimbo yawe izagera kuri Radio bikaba ikibazo numva ngiye gihindura ibyo nkora nkigira mu bindi.

Yavuze ko akimara gufata icyemezo cyo kureka umuziki yegerewe na Danny Nanone amubwira ko yamufasha akamuririmbira mu ndirimbo. Ngo King James yabanje kubyanga akomeye ku cyemezo cyo kureka umuziki, aza kwisubiraho barakorana. 

Danny Nanone amusaba ko bakorana iyi ndirimbo yarabyishingikirije kugira ngo King James anamuhuze n’aba-‘producers’ bari bagezweho ndetse n’abanyamakuru. Bagiye kwa T-Brown, indirimbo isozwa na Lick Lick wagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika 

Lick Lick yatumye Danny Nanone kubwira King James ko icyemezo yafashe cyo kureka umuziki atari cyiza.  Yamwijeje ko azamuba hafi mu rugendo rwe rw’umuziki ashikamyemo ubu.

King James ari mu bahanzi Nyarwanda bakomeye; mu gihe amaze mu muziki yegukanye amashimwe atandukanye anatwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe bikomeye, ‘Ese warikiniraga’, ‘Hari ukuntu’, ‘Nyuwa yawe’, …kugera kuri ‘Meze neza’ aherutse gushyira hanze.

REBA HANO INDIRIMBO 'MEZE NEZA' YA KING JAMES:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND