Kigali

VIDEO: Nkota wamaganiye kure ruswa y’igitsina yageneye inama urubyiruko yibutsa ko akazi katabuze

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:2/04/2019 12:39
0


Nkota Eugene ni umwe mu babyeyi b’abagabo batangiranye na Cinema Nyarwanda kugeza ubu uhagaze neza mu buryo bugaragara. Mu kiganiro duherutse kugirana yamaganiye kure ruswa y’igitsina ndetse agira inama urubyiruko rufata ibiyobyabwenge, abigurisha, abakuramo inda n’abandi barimo abubatse.



Nyuma yo kuganira ku mwuga we wo gukina filime twanaganiriye nk’umubyeyi aho twahereye ku ruganda abamo rwa cinema nyarwanda aho bikunze kuvugwa ko hari abaka uswa y’igitsina abana b’abakobwa kugira ngobabemerere gukina, ibintu we yamaganiye kure agira ati “Reka reka reka! Ibyo bintu rwose sindabyumva ubera ko iyo dukoresha Casting tuba turi nka 4 cg 5 kereka wenda agiye akibonanira na nyirayo. Abo bo simbizi gusa twebwe Casting tuyikorera ku ruhame tugahitamo abantu. Abadakoresha Casting wenda birashoboka ariko twe oya oya oya!”Avuga kandi ko hari abakinnyibakiri bato benshi batanga icyizere cy’ejo hazaza aho u Rwanda ruzaba rufite Cinema ikomeye kurusha n’izo muri Tanzaniya.


Nkota yamaganiye kure ruswa y'igitsina

Mu nama yageneye urubyiruko harimo ko rukwiye kwitabira filime cyane kuko mu minsi iri imbere izaba ari umwuga mwiza kandi urimo amafaranga mu buryo bugaragara anabibutsa ko bakwiye kuyikora bayikunze, bakagira disipuline kandi bakubaha cyane amasaha. Ku rubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge, ibintu avuga ko bimushengura cyane yavuze no ku bakowa bicuruza ati “Nabakangurira kureka biriya bintu. Erega ubuzima ntabwo bunanirana, ahubwo muri byose bisaba kwihangana. Kuko ujya mu biyobyabwenge nokwicuruza ukangirika cyane, ukandura ibirwara ugasigara inyuma cyane ukabona abandi batera imbere…”

Nkota avuga ko akazi katabuze ahubwo byose ari mu mutwe kuko umuntu yahera no ku mafaranga ibihumbi bibiri by’amanyarwanda akazagera kure. Avuga ko nta kazi kabi kereka kwica no kuroga nta wukwiye kugira akazi na kamwe asuzugura, ako ariko kose gapfa kuba gatunze umuntu. Agaya cyane abasore batera inda bakazihakana yibaza niba ari indwara cyangwa icyorezo mu kiniga cyinshi avuga ko ari ukwangiza ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo ataretse n’abakobwa bakuramo inda abasaba kubireka bakabivamo.


Nkota yagiriye inama urubyiruko n'abubatse

Yageneye inama abubatse ingo aho yagize ati “Kubaka ni ibintu byiza, ni umugisha uhabwa n’Imana.Birimo urukundo, kwihanganirana kuko burya nta muntu utagira amakosa. Mugomba kubyihanganira, mukabana…” Yanatubwiye ku kijyanye no gutanga imbabazi kuri we n’igihe bimufata anavuga ku ho yakinnye yimana imbabazi. Nkota kandi yavuze ku bwoba yatewe no gukina yapfuye aho yagombaga kujya mu isanduku anavuga kohari role ashobora guhabwa ntazikine nk’uko mubisanga mu kiganiro.Yavuze ku mpano ajya ahabwa n’abakunzi be n’abamuvugisha, ashimira abakunzi be ndetse anavuga ko akunda gusoma INYARWANDA cyane ko zimwe mu nshuti ze zihakora.

Kanda hano urebe ikiganiro Nkota agira inama urubyiro anamagana ruswa y'igitsina

<iframe width="853" height="480" src="https://www.youtube.com/embed/Nxl-vdVQWjA" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND