RFL
Kigali

Fiacre nyiri 'Fiacre Tent Maker' ari mu bitaro nyuma y'impanuka yakoze Imana igakinga ukuboko

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/04/2019 11:19
2


Fiacre Nemeyimana umuyobozi wa kompanyi yitwa 'Fiacre Tent Maker' itegura ibitaramo wanamenyekanye nk'umujyanama wa hafi wa Israel Mbonyi, yakoze impanuka arakomereka ariko Imana ikinga ukuboko. Kuri ubu Fiacre ari mu bitaro aho ari kwitabwaho n'abaganga.



Fiacre Nemeyimana yakoze impanuka atwikwa na Gaz batekesha mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2019. Yahiye ku kuboko no ku kuguru. Umusore urwaje Fiacre yabwiye Inyarwanda.com ko Fiacre ari kwitabwaho n'abaganga bo mu bitaro La Croix du Sud bizwi nko kwa Nyirinkwaya.

Fiacre Nemeyimana ni nyiri kompanyi yitwa 'Fiacre Tent Maker' itegura ibitaramo by'abahanzi nyarwanda. Igitaramo aherutse gutegura ni 'Hari imbaraga Rwanda Tour' cya Gentil Misigaro cyabaye tariki 10 Werurwe 2019 muri Camp Kigali. Ibindi bitaramo yateguye harimo igitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye muri 2015, ibitaramo bya Healing Worship Team, ibitaramo bya Kingdom of God Ministries n'ibindi byinshi.


Fiacre Nemeyimana umuyobozi wa 'Fiacre Tent Maker' ari mu bitaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutoni4 years ago
    Niyihangane disi fiacre,gusananone birababaje.ndikwibaza ese fiacre ntamukozi cyangwa umugore afite?
  • Manzi4 years ago
    Ariko nkawe ngo ni Mutoni ubwo ugira ubwenge nari ngiye kukwira igicucu ariko urenze kuba cyo. Abagore se n'abakozi nibo bateka gusa?urabona ukuntu ukina ku buzima bw'umuntu ntasoni,pore sana fiacre Imana igukize





Inyarwanda BACKGROUND