RFL
Kigali

Kwibuka 25: Kizito Mihigo yasohoye indirimbo ‘Kubabarira ntibivuga kwibagirwa’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/04/2019 9:08
1


Umuhanzi Kizito Mihigo yamaze gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Kubabarira ntibivuga kwibagirwa’. Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urugendo rwo kwiyubaka n’ubutwari bw’abacitse ku icumi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Kizito avuga ko iyi ndirimbo yateganyirijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi. Iyi ndirimbo ‘Kubabarira ntibivuga kwibagirwa’ ije isanganira izindi ebyiri yashyize hanze mu minsi ishize zirimo “Abarinzi b’amateka” nayo ivuga ku kwibuka, na “Vive le pardon” ivuga ibyiza byo kubabarira.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KUBABARIRA NTIBIVUGA KWIBAGIRWA'

Muri iyi ndirimbo Kizito Mihigo yahurijemo ubutumwa bwo kwibuka no kubabarira. Aterura agira ati: “Makumyabiri n’itanu irashize, twibuka ya mateka ababaje ya Jenoside yakorewe abatutsi, nemeza ko itaduheranye.

Abacitse ku icumu ntituzima, n’ubwo agahinda kacu kadashira, tukabyazamo ishyaka n’ingoga, tukanogerwa no gufatanya n’abandi, kwiyubakira u Rwanda.

Kubabarira si ukwibagirwa, ahubwo ni ukuba mu mahoro y’umutima. Ni nko kwemerera roho igasumba umubiri maze ukemera kugenda, ukanogerwa no gufatanya n’abandi kwiyubakira u Rwanda"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KUBABARIRA NTIBIVUGA KWIBAGIRWA"

Iyi ndirimbo y’iminota itanu n’amasegonda atanu, amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Nicolas naho amashusho yayo atunganywa na producer Mussa uyobora RDay Entertainement itunganya amashusho.

Kizito yasohoye indirimbo 'Kubabarira ntibivuga kwibagirwa'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'Kubabarira ntibivuga kwibagirwa' ya Kizito Mihigo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musenge4 years ago
    Nibyiza Gukora munganzo Mr#KiziTo. ariko Buriya Guhemukira Igihugu ntibisaza inyito yayo iguhoraHo. kurinjye byangora kukwizera buriya ikosa ryabaye rimwe Ugatana. anyway ntakundi dufatikanye Kwibuka Abacu kuko ariwo murage. #Turwanye #Twubahe Amateka #Tuyarinde #ikibiCyose cg nundi wese. Murakoze. Love my Rwanda .





Inyarwanda BACKGROUND