Urubyiruko rugera ku 100 rwibumbiye muri Hora Rwanda ndetse n’abakozi ba Royal FM bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu gikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyahuriranye no gutegura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rubyiruko rwahisemo gutangira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, rukora umuganda ku rwibutso rwa Jenoside aho bimwe mu bikorwa bakoze harimo gusukura no kumesa ibitambaro bitwikiriye amasanduku aruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, gutunganya imyenda ibitse amateka nk’ibimenyetso (yari yambawe n’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994), gutunganya inzu y’urwibutso yagenewe igice cy’amateka n’inyigisho ndetse no gutunganya ubusitani bw’urwibutso.
Abagize Hora Rwanda bakoze umuganda ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi
Si ibyo gusa kuko uru rubyiruko rwasobanuriye ndetse rukanigisha bamwe mu rubyiruko bari kumwe nabo ku bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko uhagarariye Hora Rwanda yabitangarije umunyamakuru wa INYARWANDA.COM.
Abagize Hora Rwanda mu muganda rusange
Umuyobozi wa Hora Rwanda Family, Kamagwera Aime Milliene yasabye urubyiruko 'guha agaciro ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Mu ijambo rye yagize ati “Birakwiye ko dukosora amakosa yakozwe n’urubyiruko mu myaka 25 ishize kuko ari rwo rwijanditse muri Jenoside. Rero harageze ngo natwe imbaraga zacu tuzikoreshe twiyubakira igihugu.”
Ibi byose abagize Hora Rwanda, babikorera gusigasira amateka no gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w’Imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ndetse n'Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi bari muri uwo muganda bakaba basabye urubyiruko kuzitabira ndetse bakagira n’uruhare mu bikorwa biteganyijwe mu bihe byo kwibuka. Ubwo Umunyamakuru wa INYARWANDA yabazaga Aime Millienne impamvu batekereje gukora uwo muganda ndetse n’icyabateye kuwukorera muri Kamonyi Aime Millienne yagize ati:
“Gukorera umuganda ku nzibutso ni igikorwa dukora buri mwaka tumaze kugira inshuro ebyiri. Ibyo rero twabihisemo kuko inzibutso ari ahantu haruhukiye abacu kandi habitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuhasukura, kuhatunganya ndetse no kuhabungabunga ni inshingano zacu cyane cyane urubyiruko mu rwego rwo guha agaciro imibiri iharuhukiye ndetse no gusigasira amateka inzibutso zibitse. Impamvu twahisemo urwibutso rwa Kamonyi ni uko ari akarere dufitanye umubano ukomeye kandi dukorana ibikorwa byinshi bitandukanye.”
Bakoreye umuganda mu karere ka Kamonyi bafitanye umubano mwiza
Urubyiruko rwa Hora Rwanda
TANGA IGITECYEREZO