RFL
Kigali

Seka Fest yashyizeho igitaramo cy’ubuntu kizakorwa n’abanyarwenya bakizamuka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/03/2019 15:54
0


Ubuyobozi bwa Arthur Nation bubinyujije mu iserukiramuco ry’urwenya Seka Festival riri kubera i Kigali, bwateguye igitaramo cy’ubuntu bise “Meet Laugh &Greet with Seka Rising Stars” kizakorwa n’abanyarwenya bakizamuka aho kwinjira ari ubuntu.



Ni ubwa mbere iserukiramuco ry’urwenya ‘Seka Festival’ ribereye mu Rwanda, ryatumiwemo abanyarwenya b’ibirangirire muri Afurika.  Yihaye intego yo kuzamura abandi banyempano mu mwuga wo guseta.

Iki gitaramo cyiswe “Meet Laugh&Greet with Seka Rising Stars’ kizayoborwa na Arthur Nkusi usanzwe ari umuyobozi wa Arthur Nation, kizabera JJ Club ya Park Inn mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.  

Giteganyijwe kuba kuya 29 Werurwe 2019, gutangira ni saa kumi n’ebyeri (18h:00’) z’umugoroba, kizakorwa n’abanyarwenya bashya bari gufashwa na Arthur Nation, kizakorwa hitegurwa ikindi gikomeye kizakorwa na Basket mouth wo muri Nigeria n’abandi kizaba kuya 30-31Werurwe 2019.

Ubuyobozi bwa Seka Fest bati “Ntimuzabure muri iki gitaramo cya Seka Fest 2019 kizabera JJ Club aho tuzaba turi kumwe n’abanyarwenya bakizamuka. Muze muhure n’impano nshya bafite ibintu bishya byo kubagezaho.”

Sengazi yasekeje benshi mu gitaramo yise 'Did u just say sex'.

Umunsi wa mbere wa Seka Festival wabaye kuya 24 Werurwe 2019 mu gitaramo cy’urwenya rusesuye cyakozwe na Michel Sengazi wari wateguye icyo yise ‘Did u just say sex’ aho yavuze ku mibonano mpuzabitsina.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali City Tower muri etage ya Gatatu ahasanzwe herekanirwa filime (Century Cinemas).  

Ku wa 29 Werurwe 2019, hateganyijwe ibitaramo bizabera muri bisi. Bizabera muri bisi zikora Kimironko- mu Mujyi, Remera-mu Mujyi, mu Mujyi-Nyamirambo, mu Mujyi-Kicukiro.

Tariki 30 Werurwe 2019 i Gikondo muri Expo Grounds hazabera igitaramo kizakorwa na Eddy Butita, Jaja Bruce, Akita Madrat, Teacher Mpamire, kizakorwa na Alex Muhangi, umunyarwenya ufite izina rikomeye mu karere. 

Tariki 31 Werurwe 2019 hazaba igitaramo gitegerejwe na benshi kizabera nabwo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Grounds). Igitaramo kizitabirwa n’ibyamamare Eric Omondi, Patrick Salvador, umunya-Nigeria Basket Mouth, igitaramo kizayoborwa na Nkusi Arthur.

Iki gitaramo kizabera JJ Club ya Park Inn.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND