Kigali

"Narafunzwe, natinye guterwa amabuye" Judith Heard avuga ku mafoto y’ubwambure bwe yasakajwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2019 12:29
0


Ubwo amafoto y’ubwambure bwe yashyirwaga hanze mu mwaka ushize atabigizemo uruhare (niko avuga), umunyamideli w’umunyarwanda wubakiye izina muri Uganda, Judith Heard avuga ko uretse gufungwa yahundagajweho ibitutsi ashyirwa ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru.



Judith Heard yabwiye abagore bo muri Uganda guhagaruka bakavuga ukuri ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe kandi bakarwanirana ishyaka. Kuri uyu wa 19 Werurwe 2019 mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ciru Muriuki wa BBC Africa, Judith yatangaje ko amafoto y’ubwambure bwe yashyizwe ku karubanda 2018.

Avuga ko ibi byose byakozwe nta ruhare abigizemo ndetse ko yatawe muri yombi, aba iciro ry’imigani muri Uganda no ku mbuga nkoranyambaga nyine Isi iramwota. Mu mashusho avuga ashize amanga ariko kandi ngo ni intwaro ye yo kwiyumanganya kugira ngo umwanzi we atabona asuka amarira.

Amafoto y’ubwambure bwe yaramuhungabanyije kugeza n’ubu!  Yavuze ko yagiye atuma yigunga acika intege agatinya no gusohoka mu nzu atinya guterwa amabuye. Yagize ati “Nari mfite ubwoba bwinshi. Nta nubwo nashakaga kuva mu rugo kuko nari mpangayitse. Numvaga ko nsohotse mu nzu nshobora guterwa amabuye.

Yakomeje ati “Ibi byanambayeho na mbere. Narwaye umutima ncika intege ngira agahinda. Numvise nshaka kwiyahura. Ikindi cyabaye numvise muri njye ‘ko nashobora guhindura ibyabaye’.”

Judith avuga ko yakomerekejwe n'amafoto ye y'ubwambure yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bikimara kuba yatekereje ko hari umuntu wasohoye amafoto ye yambaye ubusa kandi afite impamvu. Ngo yafashe umwanzuro wo kudashaka impamvu ari kubikora. Anatekereza ko amafoto ye yavanwe muri lap top yibwe.

Avuga ko nta munsi washira atibukijwe ubwambure bwe kandi ko bikurikirwa n’ibitutsi uruhumbirajana bimusanganira binyuze kuri Facebook n’ahandi. Ati “Nta munsi ushira nibukijwe ubwambure bwanjye. Ngira ubutumwa bwinshi kuri Facebook bunyamagana bushingira ku mafoto y’ubwambure. Iyo numvise bavuga ko nashyize hanze amafoto yanjye biranyica nkahungabana.”

Amafoto agishyirwa hanze yashinjwe icyaha cyo kwamamaza ubusambanyi muri Uganda. Yagombaga gukatirwa imyaka 10 ahamwe n’icyaha. Avuga ko buri munsi abantu bababazwa ariko ngo ikibazo n’uko atari benshi bemera kubivuga mu ruhame.

Ati “Buri munsi turababazwa. Ariko ikibazo n’uko tudashobora kuza ngo tubivuge. Kubera ko tuba dufite ubwoba duhanganyitse wumva ko nta muntu numwe uri buze ku kwizera.”

Judith ngo akomeza guharanira kuba indakemwa ku byabaye byose. Ati “Bavuze ko ari njye washyize hanze amafoto y’ubwambure bwanjye. Ariko se bigeze batekereza umuntu waba ari gukora ibi?  Kubera ko ntabwo ari njye gusa hari n’abandi bagore bagiye banyura mu bintu.”

Yaketse ko amafoto ye yakuwe muri Lap Top na telefoni yibwe.

Umunyamategeko Patricia Twasima avuga ko itegeko rihana abashyize hanze amafoto y’urukozasoni muri Uganda ritareba impande zose kuko kenshi ‘abagore baba bashinjwa ariko atari abanyabyaha”.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya instagram, Judith yashimye abagize ikipe ‘glam’ avuga ko bamufashije kwitwara neza imbere y’ibyuma bifata amashusho. Avuga ko buri gihe ahisha amarira ye ahubwo agaharanira kuvuga ikimurimo nta marira ashotse.

Kuya 12 Ugushyingo 2018 ikinyamakuru 9News cyanditse ko 2013 amafoto y’ubwambure bwa Judith Heard w’imyaka 24 yashyizwe hanze nyuma y’uko asabwe kwishyura amadorali 3000, avuga ko “umutima wavuye mu gitereko”.

Muri Kamena 2018, abantu umunani muri Uganda batawe muri yombi barimo na Judith Heard. Muri bo, abagore bavugaga ko amafoto y’urukozasoni yabo yashyizwe hanze batabigize uruhare.

Icyo gihe Umuvugizi wa Police, Patrick Onnyango yabwiye CNN ko batatu bahuje ibyaha na Judith Heard arimo. Mu bari batawe muri yombi harimo umunyeshuri, umunyamideli Lilian Rukundo ndetse n’umupolisi Esther Akol.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND