RFL
Kigali

Bruce Melody na Dj Marnaud bari bamaze icyumweru i Burayi bagarutse mu Rwanda batuganiriza ku rugendo rwabo –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2019 10:59
1


Bruce Melody na Dj Marnaud bari bamaze icyumweru kirenga ku mugabane w’Uburayi aho bakoreye ibitaramo binyuranye, bagarutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019. Inyarwanda.com twaganiriye nabo badutangariza byinshi ku rugendo bari bamazemo iminsi i Burayi.



Bruce Melody wataramiye mu bihugu nk’Ububiligi n’Ubufaransa yatangaje ko yishimiye urugendo yakoreye ku mugabane w’Uburayi ahamya ko ari ubundi bunararibonye yungutse. Yatangaje ko byabaye byiza cyane mu bitaramo yakoze byose. Ati” Hari ukuntu abantu baba i Burayi batajya bahura cyane ariko iyo habaye ibitaramo bagahura gutya uba ubona bishimye.”

Bruce Melody avuye i Burayi afashe amashusho y’indirimbo ye nshya yirinze gutangaza izina ryayo icyakora ahamya ko ari indirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba. Yadutangarije ko nyuma yo kuva ku mugabane w’Uburayi ubu agiye kongera akicara agakora ku mishinga itandukanye y’indirimbo cyane ko anemeza ko ari zo zituma atumirwa mu bitaramo nk’ibi avuyemo cyangwa ibindi binyuranye.

DJ Marnaud

DJ Marnaud ngo araza gusubirayo vuba cyane...

Dj Marnaud nawe wari wajyanye na Bruce Melody yadutangarije ko urugendo rwagenze neza cyane. Uretse igitaramo yakoreye mu Bubiligi yaduhishuriye ko yacurangiye mu Buholandi ndetse n’ikindi yakoreye mu Bubiligi. Icyo yagombaga gukorera mu Bufaransa cyo ngo cyaje gupfa ku munota wa nyuma. 

Dj Marnaud ni ubwa mbere yari agiye ku mugabane w’Uburayi aho yagiye noneho agiye mu kazi ko gucuranga imiziki. Yatangaje ko hari byinshi yigiye ku mugabane w’Uburayi ndetse anatubwira ko hari gahunda avuye i Burayi arangije gusa atahita atangaza. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODY UBWO YARIAGEZE I KIGALI

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE  NA DJ MARNAUD UBWO YARI AGEZE I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kxuvfqeggq9 months ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?





Inyarwanda BACKGROUND