RFL
Kigali

TOP5: Inkingi za mwamba muri Hip Hop y’abagore utarashatse yarabyaye. Byaba bituma iyi njyana itaguka mu bagore?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/03/2019 18:34
0


Kuva mu myaka ya 2008 nibwo injyana ya Hip Hop yatangiye kwigaragaza mu bakobwa hano mu Rwanda, icyakora umubare w’abakobwa bakora iyi njyana wo ntujya ukura ndetse n'abamenyekana ubona atari benshi bagera ku rwego rwo guhangana na basaza babo mu ruhando rwa muzika nyarwanda.



Mu nkuru yacu ntabwo tugiye kugaruka ku mateka ya Hip Hop mu bagore ahubwo tugiye kurebera hamwe imwe mu mpamvu zishobora kuba zituma itamamara cyane ndetse n’umubare w’abayikora utajya ujya hejuru. Tugiye kurebera hamwe niba koko kubyara no gushaka kwa bamwe mu bari batangiye kuzamura Hip Hop y'abagore byaba hari ingaruka mbi byagize kuri iyi njyana cyane cyane ku ruhande rw'abari n'abategarugori bayikora. 

Reka turebere hamwe bamwe mu bagiye baba inkingi za mwamba  muri Hip Hop y’abagore  bagiye banyura muri izi nzira:

Oda Paccy

Uyu ni umuraperikazi ukomeye mu Rwanda yamamaye cyane nk’umukobwa w’umuhanga ukora injyana ya Hip Hop. Uyu muhanzikazi ubwo yatangiraga kwamamara muri 2011 nibwo yabyaranye na Lick Lick umugabo watunganyaga indirimbo hano mu Rwanda uyu akaba umuhanga wari ugezweho muri iyo myaka hano mu Rwanda.

Oda Paccy

Nyuma yo kubyara Oda Paccy yakomeje gukora umuziki akirwanaho ariko kenshi n'ubwo ntawahamya ko byagiye bimugora, ariko nanone inshingano ze zagiye ziyongera nk’umubyeyi ugikeneye gukomeza mu nzira ye y'ubwamamare.

Young Grace

Uyu ni umuraperikazi wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop yarabihembewe yewe yigarurira imitima ya benshi. Uyu muraperikazi mu minsi ishize yaratunguranye atangaza ko atwite inda ndetse yiteguye kubyara imfura ye yanamaze guha izina rya Diamante.

Young Grace

Uyu muhanzikazi yamaze gutangariza Inyarwanda ko byanze bikunze umuvuduko mu muziki ugiye kugabanuka akabona umwanya uhagije wo kwita ku mwana atwite kugeza avutse.

Ciney

Uwimana Aisha Ciney ni umuraperikazi ukomeye hano mu Rwanda. Ubwo yinjiraga mu ruganda rw’umuziki, yarakunzwe agira abafana batari bacye , icyakora nyuma yaje kurushinga kuri ubu ni umubyeyi bigaragara ko atagiha umwanya uhagije ibya muzika ku buryo ubuhangange bwe muri muzika busa n'ubwagabanutse .

Ciney

Ubu ni umubyeyi usa n'utitaye ku bya muzika n'ubwo nta wahamya ko yawuretse burundu. Ariko nanone nta n'uwahamya ko akiwukorana umuvuduko nk'uwo yahoranye cyane ko muri iyi minsi ubukana bwe mu muziki busa n'ubwagabanutse kubera inshingano ze ziyongereye kubera kubaka urugo no kuba umubyeyi. 

Da Queen

Da Queen muri HIP HOP y’u Rwanda nawe yari yatangiye kwigaragaza gusa ntabwo yatinze mu muziki. Cyakora zimwe mu ndirimbo yari yakoze zari zafashe ku mitima y’abakunzi ba muzika by’umwihariko abakunda injyana ya Hip Hop. Urugero ni indirimbo “Akandiko” uyu muhanzikazi yakoranye na Riderman.

Da Queen

Uyu muraperikazi wari umaze gushinga imizi mu muziki nyuma yaje gushaka umugabo bituma ava no mu Rwanda ajya gutura muri Zambia aho umugabo we asanzwe atuye anakorera bituma ibijyanye na muzika abishyira ku ruhande yubaka urugo rwe.

Sandra Miraj

Sandra Miraj ni umwe mu baraperikazi bakomeye babayeho mu muziki w’u Rwanda. Yakunze guhangana bikomeye na Young Grace kimwe na Oda Paccy basaga n'aho aribo bari bayoboye Hip Hop y’abakobwa. Uyu mugore  mu mwaka wa 2018 asa n'uwabuze burundu agabanya umuvuduko mu muziki n'ubwo na mbere yasaga n'uwawugabanyije ariko muri 2018 bwo byahumiye ku murari.

Sandra Miraji

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Sandra Miraji yabuze ari muri gahunda zo kwibaruka umwana yabyaye mu mwaka wa 2018. Sandra Miraj wahishe inkuru yo kubyara kwe itangazamakuru hari amakuru yizewe ahamya ko afite umwana w’uruhinja ari kwitaho.

Kuba abakora iyi njyana badakunze kuba ibyamamare mu ruhando rwa muzika bishobora kuba imwe mu mpamvu ituma bamwe mu bakizamuka mu muziki cyane abana b’abakobwa batinya kwijandika muri iyi njyana bityo umubare w’abayikora ukaguma kuba muto cyane. 

Ariko nanone kutamamara kw’abakobwa bakora iyi njyana n'ubwo ntawabibashyira ku mutwe, nta wabura kubashyiraho uruhare cyane ko nabo hari aho bigera ntibarwanire ishyaka iyi njyana nk'uko bagenzi babo b'abagabo babigenza. Ibi biri mu bituma injyana ya Hip Hop mu bagore ikomeza gusyigingira.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND