RFL
Kigali

Niyorick yarengeye he? Imbarutso yo kuba atakigaragara muri muzika ni iyihe?

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:18/03/2019 15:51
0


Mu myaka yo hambere, muzika nyarwanda yagiye igira abahanzi benshi bagiye bigarurira imitima y’abantu ndetse abo bahanzi bamenyekanye ku ndirimbo zifite umwihariko udasanzwe. Inyarwanda yaganiriye na Niyorick aduhishurira imbarutso yo kuba atakigaragara muri muzika cyane.



Niyonsenga Eric wamenyekanye nka Niyorick, agakundwa binyuze mu ndirimbo “Byemere, Bundi Bushya n’Urutoki”, hari hashize umwaka atakigaragara mu bikorwa bya muzika nyarwanda. Niyorick uheruka kumvikana mu ndirimbo ‘Sinzarekera’ umunyamakuru wa INYARWANDA yamwegereye amubaza igituma atagikora muzika nka mbere.

Niyorick yadutangarije ko yari ahugiye muri gahunda zo kubaka Kompanyi yo gukodesha imodoka. Yagize ati: "Hari kompanyi nari ndi kubaka, nayifunguye muri Mutarama ikodesha imodoka. Ni byo nari ndimo nshaka ibyangombwa n’ahantu nakorera n'ibyo nari nshyizemo imbaraga ngira ngo bikomere gusa ndabona bimaze kujya ku murongo." 

Iyi kompanyi ikodesha imodoka Niyorick yayise “Niyo Travelling Agency” mu mpine ni ‘NTA’. Uyu muhanzi yakomeje adutangariza ko mu myaka yashize yakoraga umuziki nta kandi kazi afite, ibi ngo byamuberaga imbogamizi zo guhozaho muri muzika ye yakoraga. Yaduhishuriye ko ibyo yari ahugiyemo abona ko bimaze gutungana ndetse mu mpera z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka azashyira hanze indirimbo nshya yakozwe na Bob Pro. 


 Niyonsenga Eric wamenyekanye nka Niyorick

Niyorick ni umwe mu bahanzi bagiye bakorana n’inzu zitandukanye zireberera inyungu z’abahanzi zirimo Bridge Record na Touch akaba n’umwe mu bahanzi bafashijwe na Lick Lick ubwo yari ari mu Rwanda. 

Nubwo atari kugaragara mu bikorwa bya muzika, gusa ibikorwa bya muzika abikurikiranira hafi ndetse abona umuziki uri kuzamura abahanzi bashya, bafite impano zikomeye ndetse n’abatunganya umuziki ubwabo bamaze kubigira umwuga kurusha ibyo hambare. Niyorick avuga ko kuri we bimushimisha kuko uruhando rwa muzika ruzaboneraho gutera imbere. 

Tumubajije ingamba agiye kugarukana muri muzika nyarwanda n’icyo yahindutseho, yadutangarije ko icyo yimirije imbere ari ukuzakora muzika akorana n’itsinda ry’abantu batandukanye. Ati: “N’ubwo ntafite ‘Manager’ mfite ikipe y’abantu ubu ngubu tujya inama tukareba ibintu byiza twageza ku banyarwanda, ikindi nakubwira ndi kugerageza gushaka umuntu wampa ‘Lyrics’ nziza atari bimwe twakoraga kera tutahaye umwanya igihangano."

Niyorick avuga ko amaze kunguka amasomo menshi agendanye no gukora umuziki kinyamwuga, bitandukanye no hambere hakorwaga indirimbo ‘Producer’ n’umuhanzi bitana abavandimwe.

Reba indirimbo Sinzarekera ya Niyorick aheruka gushyira hanze 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND