Kigali

Hatangijwe challenge "Iyo mbimenya simba nararize" y’indirimbo itarajya hanze ya Gentil Misigaro yanyuze abitabiriye igitaramo cye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2019 13:46
0


Tariki 10 Werurwe 2019 ni umunsi utazibagirana ku bakunzi b’umuziki wa Gospel baba mu Rwanda dore ko ari bwo bahembuwe bikomeye n’umuhanzi Gentil Misigaro mu gitaramo cy'uburyohe cyabereye muri Camp Kigali. Kuri ubu hatangijwe ‘challenge’ yiswe ‘Iyo mbimenya’ y’indirimbo ya Gentil Misigaro itari yajya hanze



Muri iki gitaramo cyiswe 'Hari imbaraga Rwanda Tour' Gentil Misigaro yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe by’ikirenga nka ‘Buri munsi’, ‘Biratungana’ n’izindi anaririmba indirimbo nshya zitari zajya hanze zirimo ‘Salaama’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Hari imbaraga’ yitiriye ibitaramo bizenguruka isi yasoreje mu Rwanda, ‘Iyo mbimenya’ indirimbo iri gufasha cyane benshi mu bitabiriye igitaramo cya Gentil Mis. 


Gentil Mis mu gitaramo cy'amateka yakoreye i Kigali

Iyi ndirimbo ‘Iyo mbimenya’ ubwo Gentil Mis yari arimo kuyiririmba mu gitaramo aherutse gukorera muri Kigali, yayigezeho akora agashya katangariwe n’abari mu gitaramo bose dore ko yayiririmbye arimo gucurangisha gitari umunwa n'amenyo, ibintu byagaragaje ubuhanga n’ubunararibonye afite mu muziki. Kuri ubu rero bamwe mu bari mu gitaramo cya Gentil Mis batangije ku mbuga nkoranyambaga ‘Challenge’ bise ‘Iyo mbimenya simba nararize’, ikaba iri gukwirakwizwa cyane kuri ‘whatsapp’.

Mbere yo kuririmba iyi ndirimbo 'Iyo mbimenya' mu gitaramo 'Hari imbaraga Rwanda Tour', Gentil Mis yasabye abari mu gitaramo cye kujya bashima Imana mu bihe byose bacamo. Yavuze ko we yasabye Imana imbabazi, yiyemeza kujya ayishima iteka. Ati: "Kuki dushobora gushima Imana kubera ko yadukijije indwara, tukayishima kubera ko wenda yaturokoye mu mpanuka n'ibindi bibazo bikomeye twahuye nabyo ariko njye ndiheraho ntituyishime iminsi yose ijya iturinda, ntituyishimire iminsi yose ihora iturinda za mpanuka. Ugasohoka mu rugo ukagenda ukagaruka uri muzima ukumva nta gitangaza cyabaye. Umwaka umwe ugashira imyaka ibiri igashira nturware ukumva nta gitangaza cyabaye!

Yunzemo ati: "Ariko umunsi warwaye ugakira uti igitangaza cyabaye ndashima Imana mfite n'ituro ry'ishimwe. Akabazo gato kakugeraho ukiganyira ukagira ubwoba ukarira ugataka ukirengagiza ya minsi 360 Imana ihora ikurinda buri munsi, ya minsi yose abamalayika bayo bahora bakugose bakuzengurutse nta kintu kikugeraho, umwanzi satani akakurasa imyambi ntikugereho ugasigara uri muzima..Naricaye nsaba Imana imbabazi ndarira ndavuga nti umbabarire iminsi yose mara ntagushima." Iyo ndirimbo irimo aya magambo: "Nibutse ko n'imihengeri ijya ikumvira, nibutse ko nta musozi wakunanira, namenyeko no mu butayu uhazana amazi...Humura amaso yanjye y'umwuka, mbera ingabo zinkikije. Iyo mbimenya simba naratinye, iyo mbimenya simba nararize."

Umwe mu bari mu gitaramo cya Gentil Mis wakozwe ku mutima n’indirimbo ‘Iyo mbimenya’, yasangije abantu inkuru y'ukuntu yatewe indobo n'umusore, arababara cyane, gusa nyuma aza kubona undi musore wanyuze umutima we. Yagize ati: “Nkiri inkumi nakundanye n'umusore hanyuma nzi ko ari we tuzabana antera indobo maze ndasara. Najyaga nizirika igitenge ku mutima numva ngiye nko gupfa. None ubu ni umusinzi wa burundu arara mu muhanda none ndebera icyuma cy'umugabo Imana yampaye #IYO MBIMENYASIMBANARIHEBYECHALLENGE “

Undi yatanze ubuhamya ati: “Nkiri umwana mama wanjye akimara gupfa, sinari nzi ubwenge, ariko aho mbumenyeye nibazaga kuki yakwemera ko umugabo asigarana abana babiri bato gutya nta mufasha…Nkirirwa nsaba Imana ko imuha undi mugore ariko maze gukura ni bwo nabonye ko iyo Imana itahaba papa wanjye siyari kudushobora #Iyombimenyasinarikubanararize Nkubwiye agace gato ariko iyi story ni nini cyane….ariko my heart is grateful cyane “


Hari kandi uwavuze uburyo yagombaga kujya mu mahugurwa muri Senegal, gusa birangira atagiyeyo kuko yabuze uruhushya, ibintu byamubabaje cyane. Nyuma yaje kubona andi mahirwe atsinda ikizamini cyo kujya muri Korea biramushimisha birenze. Yagize ati: “Muri 2017 bagize batya banyima agahushya ko kujya muri training ya 2 weeks muri Senegal, ndarira mbaza Imana byinshi.. Hama mu cyumweru nagombaga kuba ndi yo, nkora interview yo kujya muri Korea ndayitsinda..#IyoMbimenyaMbaNarahamyeHamwe “

Undi yagize ati: “Nanjye muri 2015 ngira gutya ahantu nakoraga bati ba ugiye mu rugo ubu nta kazi kawe gahari ariko nikongera kuboneka tuzagutumaho. Ndiheba birancanga nkajya mbwira Imana nti wabibonye nawe, ariko reka nze nanjye nkurebe. Hatarashira na 1mois muri Volcano barampamagara bati ejo uzazane docs zisaba akazi. Nagiye nzijyanye nzi ko ari ugutegereza bahita bampa contract. Sinatashye nakomerejeho mba mbaye umukozi ntyo akazi keza kandi nishimiye. #IYOMBIMENYASIMBANARIHEBYE “


Undi yavuze uburyo yavuye mu kazi atanahembwe, bikamushengura umutima ariko nyuma akabona akazi keza cyane. Yasangije abantu ubuhamya bwe arangije yifashisha indirimbo ya Gentil Mis ababwira ko atazi ukuntu Imana ibigenza. Ati: “Nakoraga ahantu muri hotel ndi Manager mpembwa 90.000 frs. Nyiri iyo hotel yaduhembaga bigoye ariko nta n’umwe washoboraga kukareka kuko ibibazo by’ubuzima n’ibura ry’akazi byari biteye ubwoba. Umuntu yaremeraga agapfa kuhaza kugira ngo byumvikane ko ufite akazi. Mu gihe gito uwo mugabo arahomba muri business ye kugera aho bamutereje cyamunara imitungo ye. Abari abakozi twese turataha kandi tutanishyuwe n’amadene yari aturimo.

Ni ukuri numvaga nta handi nakora cyangwa ibindi nakora kandi no gusubira kw’ishuri bitagikunze kuko mu rugo higaga abana batatu ndetse ducye nakuraga aho ni two twafashaga bamwe kwiga. Narihebye ndihebura kugeza ubwo numvaga ubuzima buhagaze. Ariko hagati aho haje umugabo w’umunyamahanga nigeze guha service duhuye turasuhuzanya ambaza amakuru mubwira uko byagenze  ndamubwira mbona biramushimishije ambwira ko yari yarabuze uko yantwara ngo ampe akazi.  Nyuma y’amezi umunani nkorana na we nari mfite hafi 12.000$ kuri account kuko nahembwaga hafi 2000$  buri kwezi. #iyombimenyasimbanarihebye.  #sinzi uko ubihenza sinzi n’uko ubikora.....”


Igitaramo cya Gentil Mis cyahembuye benshi

Hera ku munota wa 15 w’aya mashusho maze wumve ndetse urebe indirimbo ‘Iyombimenyasimbanararize’ ya Gentil Misigaro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND