RFL
Kigali

Bruce Melody yerekeje mu Bubiligi, aragerayo ahita aririmba kuko agiye ku munsi w’igitaramo – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/03/2019 11:06
0


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko Dj Marnaud yatumiwe mu gihugu cy'u Bubiligi mu gitaramo agomba kuhakorera afatanyije na Dj Princess Flor kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2019. Mu bagomba gutarama muri iki gitaramo harimo na Bruce Melody uzanakorera igitaramo i Paris mu Bufaransa.



Amakuru yari amaze igihe avugwa hanze ni uko Bruce Melody yari yabuze ibyangombwa kugira ngo abashe kwitabira ibi bitaramo. Magingo aya amakuru mashya ahari ni uko uyu muhanzi n’umujyanama we bamaze kubona ibyangombwa ndetse banamaze kwerekeza mu Bubiligi ahagiye kubera igitaramo cya mbere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Bruce Melody nibwo yahagurutse i Kigali yerekeza mu Bubiligi aho agomba gukora igitaramo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu  tariki 9 Werurwe 2019, uyu byitezwe ko agera mu Bubiligi ku gicamunsi cy’uyu munsi bivuze ko aririmba ataruhutse kuko umunsi agererayo ari nawo aririmbaho.

Kabanda Jean de Dieu umujyanama wa Bruce Melody aganira na Inyarwanda.com yagize ati "Nibyo koko habanje kuzamo utubazo ariko kugeza ubu twamaze kubona ibyangombwa. Ndetse twerekeje i Burayi aho agiye gukorera ibitaramo yatumiwemo i Burayi kandi twizeye gushimisha abakunzi bacu.”

Byitezwe ko aba bahanzi bose biteguye gutaramira mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2019 mu gihe bazavayo bahita berekeza i Paris mu Bufaransa aho bazataramira tariki 16 Werurwe 2019.

Bruce MelodyBruce Melody

Bruce Melody ubwo yari agiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND