RFL
Kigali

Ku myambaro ya Mukura Victory Sport haziyongeraho Mobisol nk’undi mutera nkunga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/03/2019 21:18
1


Mukura Victory Sport yari isanzwe imenyerewe ku myambaro iriho Volcano Expres Ltd nk’umuterankunga mukuru w’ikipe ndetse akanaba n’umuterankunga wamenyaga ubuzima bw’ikipe bafatanyije n’akarere.



Nyuma yuko muri iki Cyumweru bagiranye amasezerano na Mobisol, kuri ubu ku myambaro ya Mukura Victory Sport (imipira) hazajya hajyaho ijambo “Mobisol” ahagana ku kuboko nk’uko Umuraza Yvonne ushinzwe iyamamazabikorwa muri Mobisol yabitangarije INYARWANDA.

“Mukura twagiranye amasezerano y’amezi atandatu ariko ashobora kongerwa. Igihari ni uko abafana ba Mukura VS bazajya bagura imirasire yacu, ikipe izajya ibona amafaranga arenga 6% kuri buri mufana. Mu kutwamamaza, bazajya bambara imyenda iriho Mobisol ku kaboko”. Umuraza


Umuraza Yvonne umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa (Marketing) muri Mobisol


Umuturage nagura umurasire wa Mobisol , Mukura VS izajya ibona inyungu itari munsi ya 6%

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Mobisol yasinyaga amasezerano hagati yayo na Mukura Victory Sport, byari mbere y'uko iyi kipe y’i Huye inganya na Kiyovu Sport 0-0 ubwo bakinaga umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Huye.

Uyu muhango kandi wanahereyejwe n’ibirori byo gushyushya abatuye umujyi wa Huye bikozwe na Mobisol ifatanyije na MIGO Ltd sosiyete ifasha abikorera kwamamaza no gukangura imbaga hakoreshejwe imodoka irimo ababyinnnyi, umuziki n’umushyushya rugamba. Ni umushinga wa Tuyisenge Yves wahoze avanga imiziki (DJ).


Ababyinnyi ba Mobisol batangwa na MIGO Ltd ya Tuyisenge Yves (Uteruye igikombe)

Mobisol ni kompanyi ikomeye ishinzwe gukwirakwiza ingufu z’ibituruka ku mirasire y’izuba, ikaba ikorera mu Rwanda.


Imodoka itanga umuziki n'ubutumwa yegereje abatuye i Huye 


Umwe mu bafana ba Mukura Victory Sport 


Ikipe ya Mukura Victory Sport yambara umuhondo n'umukara 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzarerwanimana Theo Makuza5 years ago
    Mukura oyeee...! Mobisol oyeee...! Mbarinyuma cyane.ngerageza kwaamamaza EKIPE yacu MVS uko nshoboye.Ubu nzajya nongeraho na MO.BSOLO





Inyarwanda BACKGROUND