Imana yakinze ukuboko! Umunyamuziki Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula yakoze impanuka ikomeye mu rucyerera rw’uyu wa Gatandatu tariki 02 Gashyantare 2019; imodoka yari arimo hamwe na bagenzi be irangirika mu buryo bukomeye.
Mu kiganiro yahaye INYARWANDA, Social Mula yavuze ko akimara kuva Bahaus Club bacyuye umusore i Kanombe hafi n’ibitaro bya Gisirikare ari naho bahuriye n’imodoka yabagonze babuze uko bayihunga.
Yavuze ko hari saa cyenda z’ijoro ubwo we na bagenzi be bari mu mudoka biteguraga kugaruka i Nyamirambo ngo bahise bajya kwa muganga bitabwaho. Umushoferi wari ubatwaye yakomeretse ku kuguru undi nawe bari kumwe arakomereka bidakabije.
Social Mula yihutiye kujya kwa muganga.
Yakomeje avuga ko ubu ameze neza n’ubwo agifite uburibwe. Ati “Meza neza twahise tujya kwa muganga ako kanya. Imodoka yangiritse mu buryo bukomeye ariko njye na bagenzi banjye tumeze neza n’ubwo tugifite ibikomere.
Social Mula wakoze indirimbo nka ‘Ma vie’, ‘Amahitamo’ zigakundwa by’ikirenga saa saba z’ijoro ry’uyu wa Gatandatu yataramiye mu kabyiniro Bahaus Bar. Yashimishije benshi bari bitabiriye igitaramo cye. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo yahereyeho ndetse n’izo aheruka gushyira hanze. Yavuye ku rubyiniro hafi saa munani z’ijoro.
Bahaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Mu cyumweru gishize habereye igitaramo ‘Gakondo Iwacu umuco’ cyasusurukijwe na Senderi International ndetse n’Itorero Inkesha.
Bahaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 07888 161 26.
TANGA IGITECYEREZO