RFL
Kigali

Umunya-Nigeria Burna Boy yatangaje gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2019 6:32
0


Umunya-Nigeria wubashywe mu njyana Afro-fusion akaba n’umwanditsi w’indirimbo Damini Ogulu wamenyekanye nka Burna Boy yatangaje bidasubirwaho gutaramira i Kigali mu Rwanda kuya 23 Werurwe 2019 muri Intare Conference Arena.



Burna Boy yagize izina rikomeye mu ruhando rw’umuziki muri 2012 ubwo yashyiraga hanze indirimbo “Like to party”  yasohotse kuri alubumu yise “L.I.F.E” ayimurika muri 2013.

Mu mpera z’umwaka 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Burna Boy azataramira i Kigali. Abategura iki gitaramo ntibifuzaga kugira byinshi babivugaho gusa batangaza ko bari mu biganiro n’uyu muhanzi. Kuri iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019, Burna Boy yanditse kuri konti ya instagram yemeza ko kuya 23 Werurwe 2019 azataramira i Kigali.

Burna Boy azataramira i Kigali akubutse mu Mujyi wa Kampala muri Uganda mu gitaramo azahakorera kuya 22 Werurwe 2019.

Burna Boy ategerejwe i Kigali.

Kuri konti ya instagram ye, yagiye agaragaza uruhererekane rw’ibitaramo yakoze n’ibyo azakora  muri uyu mwaka; kuya 30 Werurwe 2019 azataramira Lusaka muri Zambia, 31 Mutarama 2019 yataramiye Boat Club, 15 Mutarama 2019 yataramiye Remy Martin, 01 Gashyantare 2019 yataramiye Portugal, 22 Gashyantare yataramiye Los Angeles

Uyu muhazi afite ibihangano bikunze kwifashishwa mu tubyiniro no mu tubari.

Burna Boy wavutse kuya 02 Kamena 1991 yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi b’abanya-Nigeria bamaze kuririmbira i Kigali barimo Mr Eazi, 2 Face, Peter Okoye,Tecno Miles, Davido n’abandi bashimishije imbaga.

Mu Ukuboza 2018 Burna Boy yashyizwe muri ‘Artist on the rise’, umushinga wa Youtube music ugamije kwamamaza uruvangitirane rw'umuziki.

Ni umwanditsi w’indirimbo ukomeye wanegukanye amashimwe  nka MTV Africa Music Award. Afatwa nk’umuhanzi mpuzamigabane uyoboye ikiraganogishya muri Isi y'ababanzi.

Burna Boy yemeje gukorera igitaramo i Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND