RFL
Kigali

Amafoto y’ibyamamare byitabiriye ubukwe bwa Mike Karangwa na Isimbi Roselyne

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2019 0:00
0


Umunyamakuru Mike Karangwa na Isimbi Roselyne bambikanye impeta basezerana kubana akaramata mu bibi no mu byiza. Mike nk’umwe mu bagize uruhare mu ruganda rw’imyidagaduro, ubukwe bwe bwitabiriwe n’abahanzi, abayobozi n’abandi bafite izina rikomeye mu myidagaduro.



Kuya 14 Gashyantare 2019 ni bwo Mike Karangwa yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye ku Murenge wa Niboye ku Kicukiro. Kuwa 17 Gashyantare 2019, haba umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Holy Guest.

Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2019 nibwo Mike Karangwa yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Isimbi. Ibirori byo kwiyakira byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Ni ibirori byitabiriwe na TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys ; abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Janvier Muhoza ndetse na Billy Jack.

Bamwe mu byamamare batashye ubukwe bwa Mike Karangwa.

Hari kandi Uwihanganye Jean de Dieu, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara Abantu n'Ibintu, Umunyamakuru Emma Claudine, Umunyamakuru wa Kiss Fm Butera Sandrine Isheja n’umugabo we Peter Kagame, Umukinnyi wa filime Kirenga Saphine, Umuhanzikazi Liza Kamikazi.

Umuhanzi Ziggy 55, Uncle Austin, Umupfumu Rutangarwamaboko,  Umunyamakuru Kate Gustave wa Radio/Tv10,  Niyongira Antoinette wa Kiss Fm, Gafotozi Plaisir Muzogeye wa Kigalitoday, Phil Peter wa Radio Isango Star/TV, Umunyamakuru Luckman Nzeyimana [RBA] n’umufasha we, Alex Muyoboke [Umujyanama w’umuhanzi Allioni], Evelyne Umurerwa [RBA].

Umukinnyi wa filime Kirenga Saphine.

Umuhanzi Janvier Muhoza.

Umuhanzi Hope Irakoze.

Uhereye i buryo, Phil Peter, Luckman Nzeyimana na Kate Gustave.

Umupfumu Rutangarwaboko [uri hagati].

Manager Alex Muyoboye [uri i buryo].

Umuhanzi Ziggy 55.

Umuhanzi Kavutse Olivier

Umuhanzikazi Tonzi.

Umunyamakuru Niyongira Antoinette [uri i buryo].

Sandrine Isheja n'umugabo we Peter.

Liza Kamikazi.

Uncle Austin.

Aline Gahongayire na Evelyne Umurerwa.

Umunyamakuru Rukizangabo [uri hagati].

Patient, Platini na TMC.... Senderi

AMAFOTO: Regis Byiringiro.

">

">

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND