RFL
Kigali

Bernie Sanders umunyamerika wiyamamariza kuyobora Amerika ni muntu ki ?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/02/2019 10:29
0


Bernie Sanders ni umusenateri mu nteko Ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika wemeje ko agiye guhangana mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri iki gihugu mu mwaka wa 2020 ku nshuro ya 2. Ese ni muntu ki?



Bernie Sanders afite ibigwi byihariye kuko yashoboye kwinjira muri Sena y’Amerika nk’umukandida wigenga nyuma y’imyaka myinshi byaribagiranye. Ibi abikomora ku kuba yaragiye aba impirimbanyi mu bikorwa byinshi bitandukanye akiri mu myaka mito, akiri mu ishuri na nyuma yaho.

Ubuzima bwo mu buto bwa Bernie Sanders;

Abakurikiranye ibijyanye n’ubuzima bwa Bernard Sanders uzwi nka Bernie Sanders bavuga ko ubudasa muri politiki abukura mu bwana bwe. Ibi bitujyana mu kumenya amateka y’uyu mukambwe by’umwihariko. Bernie Sanders yavutse taliki ya 8 Nzeli mu mwaka 1941 avukira mu mujyi wa Brooklyn ndetse aranaharererwa yanahize amashuri abanza n’ayisumbuye mu ishuri rya Brooklyn College mbere yo kurangiza icyiciro cya 2 cya Kaminuza muri kaminuza ya Chicago. Aha yigaga Sanders yakundaga kugaragara mu bikorwa byo guhirimbanira uburenganzira bwa muntu. Kubera gukunda ubuzima bw’icyaro Bernie Sanders yagiye kwibera muri leta ya Vermont.

Ubuzima bwa politiki

Mu mwaka 1981, Berni Sanders yatorewe kuba umuyobozi w’umujyi wa Burlington uri muri leta ya Vermont ku ivuko atowe nk’umukandida wigenga. Sanders yarakunzwe cyane mu gihe yari meya w’uyu mujyi kuko yari afite ikiganiro cyacaga kuri televiziyo imwe muri aka gace yaganiriragamo n’abaturage be akabakemurira ibibazo bitandukanye babaga batarashoboye kumugezaho banyuze mu nzego z’ubutegetsi.

Nyuma y’imyaka 9 Bernie Sanders yatorewe kuba umudepite mu nteko ishingamategeko ya Amerika nyuma yo kwiyamamaza nabwo nk’umukandida wigenga uhagarariye leta ya Vermont ariko akaba yaranakoranaga bya hafi n’ishyaka ry’abademocrate. Uyu mwanya wa politiki Bernie Sander yawubayemo imyaka 16 aza gukomeza kwiyamamariza kwinjira muri Sena ndetse biranamuhira mu mwaka wa 2006 yinjira muri Sena y’Amerika, yongera gutorwa mu mwaka wa 2012 na 2018 .

Mu mwaka wa 2016 yagerageje kwiyamamariza kuyobora Amerika ngo asimbure Barack Obama ariko atsindwa na Hillary Clinton washyigikiwe cyane mu ishyaka ry’abademocrate rikorana bya hafi na Bernie Sanders. Kuri iyi nshuro uyu mukambwe w’imyaka 77 avuga ko ashaka ko Donald Trump atakongera gutorwa kuko amufata nk’umunyamabi menshi.

bernie

Mu migabo n’imigambi ye Bernie Sanders arifuza ko abanyeshuri bose mu cyiciro cya 2 cya kaminuza bigira ubuntu hakabaho ubwisungane mu kwivuza kuri bose butanzwe na Leta. Umushahara wo hasi ushoboka ukaba amadolari 15 y'Amerika. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND