Ingabo za Sudani zatangaje ko zigaruriye urugo rwa Perezida ruri i Khartoum ku wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025 mu gihe intambara imaze imyaka ibiri hagati y’Ingabo z'iki gihugu n’umutwe w’ingabo zidasanzwe, Rapid Support Forces (RSF).
Ingabo za Sudani ziyobowe na Jene, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri y’intambara, zagiye zigarura ubutaka bw’ingenzi, zihagarika RSF gukomeza kwigarurira ibice bishya ubu zirimo kugenzura urugo rwa Perezida n'umujyi wa Khartoum n'ubwo intambara igikomeje kuko RSF igifite ibice byo mumajyepfo ukaba uyobowe na Mohamed Hamdan Dagalo.
Abaturage bo muri Khartoum bishimiye iyi nkuru, bavuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu rugamba. Mohamed Ibrahim, umuturage w’imyaka 55, yavuze ati: “Kubona urugo rwa perezida rugaruwe ni inkuru nziza, kuko bisobanuye ko ingabo za Sudan zigiye kugenzura umujyi wa Khartoum” nkuko tubikesha Reuters.
Intambara hagati y’Ingabo za Sudan ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan na RSF yateje ibibazo bikomeye mu gihugu, bituma abaturage miliyoni 50 ba Sudan bahura n’ubukene n’ibura ry’ibiribwa n’imiti. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko iyi ntambara yatwaye ubuzima bw’abantu benshi kandi ikangiza ubuzima bw’abaturage.
Nubwo ingabo za Sudan zigaruriye urugo rwa perezida, impungenge ziracyariho ko urugamba ruzakomeza gukomera, cyane ko ingabo za Sudan zikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye bya Khartoum. Abaturage benshi basabye amahoro n’ibikorwa by’ubutabazi mu rwego rwo gusubiza igihugu mu murongo w’amahoro.
Kugeza ubu ingabo za Leta hari ibice byo mu mugi wa Khartoum bikomeye bikiri mumaboko ya RSF
Ingabo za Sudan zatangaje ko zigaruriye urugo rwa perezida ruri i Khartoum mu gihe intambara yari imaze imyaka igera kuri ibiri
TANGA IGITECYEREZO