RURA
Kigali

Impamvu Amerika yagabye ibitero by’indege ku barwanyi ba Houthi muri Yemen

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:17/03/2025 18:42
0


Mu gikorwa cy’amabwiriza ya gisirikare, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetse indege z’intambara gukora ibitero muri Yemen ku barwanyi ba Houthi bashyigikiwe na Iran.



Nk'uko byatangajwe na White House ku wa 16 Werurwe 2025, ni ibiganiro byari bigamije gukumira ibikorwa by’aba barwanyi bari byaratangije ibitero ku bwato bw’ubucuruzi mu nyanja ya Aden, imwe mu nzira z’ubwikorezi z’ingenzi ku isi. Bikaba byaraguyemo abaturage barenga 13 bari bari mu mugi wa Sanaa ku Wagatandatu.

Perezida Trump yavuze ko ibitero byibasiye abayobozi b’itsinda rya Houthi, aho amakuru amwe avuga ko abayobozi benshi bashobora kuba barishwe.

Ibi bibaye nyuma y’uko aba barwanyi bari bamaze kugaba ibitero ku bwato burenga 100, bikaba byaratumye habaho guhagarara kw’ibitero byabo ku bwato bw’ubucuruzi. Ibi tero by'uyu mutwe byateje igihombo cy’amadolari agera kuri miliyari 2 z'amadolari, bikaba byaragize ingaruka zingana na 15% ku bukungu bw’akarere.

Iki gikorwa cyakozwe n’ingabo ziri mu itsinda rya USS Harry S. Truman carrier strike group, zirimo indege z’intambara, ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare, byose biri mu nyanja itukura. 

Perezida Trump yasobanuye ko ibikorwa bigamije kurinda inyungu za Amerika mu bwikorezi bw’amazi, mu kirere no ku butaka, no gusubizaho ubwisanzure mu ngendo z’amazi hagamijwe gukumira ibihombo bikomeye by’ubukungu mpuzamahanga nkuko tubikesha France 24.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga basanze iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu guhangana n’itsinda rya Houthi, cyane cyane mu gihe Iran ikomeje kubashyigikira. 

Bemeza ko iki gikorwa gishobora gutera impinduka zikomeye mu karere, bityo bagasaba impande zose gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo by’amahoro arambye muri Yemen no mu karere kose.

Bamwe mu basivire baguye muri ibi bitero byagabwe n'ingabo za Amerika hifashihijwe indege y'intambaraBikaba Ibi bitero byaraguyemo abaturage barenga 13 bari bari mu mugi wa Sanaa ku WagatandatuPerezida Trump yavuze ko ibitero byibasiye abayobozi b’itsinda rya Houthi, aho amakuru amwe avuga ko abayobozi benshi bashobora kuba barishweNkuko byatangajwe na White House ku wa 16 Werurwe 2025, bikaba byari bigamije gukumira ibikorwa by’aba barwanyi bari byaratangije ibitero ku bwato bw’ubucuruzi mu nyanja ya Aden.Iki gitero bivugwa ko cyahitanye abarwanyi benshi ba Houthi usibye ko hari na byinshi iki gitero cyangije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND