Mu cyumweru gishize perezida w’igihugu cya Sierra leone yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu cye kugira ngo hitabwe ku guhana ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni nyuma y’aho hamenyekanye inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 5 wafashwe ku ngufu, urutirigongo rwe rukangirika bikomeye.
Ikinyamakuru The New York Times kigaragaza ko ibyaha byo gufata ku
ngufu muri Afurika y’uburengerazuba bikunze kwiganza bikozwe cyane mu bihe by’imvururu. Benshi mu
bafashwe ku ngufu bakabitangaza ku kigero cya 70 % bafite imyaka itarenze 15.
Perezida wa Sierra Leone
Julius Maada Bio yafashe umwanzuro wo gushyiraho ibihe bidasanzwe mu cyumweru
gishize bisaba abatuye iki gihugu gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse
no gukaza ibihano ku bahamwe n’ibi byaha. Ni nyuma y’isakara ry’inkuru mu byumweru bishize y’umwana w’umukobwa w’imyaka
5 wafashwe ku ngufu urutirigongo rwe
rukangirika akaba adashobora kugira icyo
yifasha (paralyse). Kugeza ubu se wabo w’imyaka 28 ni we ukekwaho kumufata ku
ngufu.
Perezida wa Sierra leone yasabye inzego z’ubutegetsi muri rusange kujya zifatira ibihano bikarishye abahamwe n’bi byaha. Kuri ubu umunya Sierra Leone uzahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu azajya ahanishwa igifungo cya burundu.
Mu mvugo ye perezida wa Sierra leone yagize ati “Buri
kwezi amajana n’amajana y’ibyaha bishya byo gufata ku ngufu biragaragara, imwe mu miryango yacu
iracyafite umuco wo guceceka, abahohotwe bakarushaho guhungabana. Uyu muco
nucike, baganga mu bitaro bya leta mwite cyane ku bahuye n’iki kibazo."
Imibare itangwa n’umuryango
w’abibumbye igaragaza ko abagore muri Sierra leone bafite hagati y’imyaka 15 na
19 ku kigero cya 90% bose baba barahohotewe bishingiye ku gitsina mu buryo
butandukanye.
Src: New york Times
TANGA IGITECYEREZO