Kenya, agahinda ni kose nyuma y’urupfu rw’umugabo wari umumotari, aho bivugwa ko yishwe n’umugore we bari bamaranye imyaka itanu ndetse baranabyaranye.
Nk’uko tubikesha Lindaikejisblog.coml, umumotari uzwi ku izina rya Geoffrey Ouma,
bivugwa ko yatewe icyuma n’umugore we, bikamuviramo urupfu. Ibi byabereye mu
rugo rwabo mu mujyi wa Ongata Rongai, muri Kenya nyuma yo kuva ku kazi azanye
amafaranga make ugereranyije n’ayo yari asazwe azana.
Ariko ku munsi w’urupfu rwe, yavuye ku kazi azanye amafaranga make ugereranyije n’ayo yari asanzwe azana ngo kubera ko uwo munsi hari hiriweho ikirere kibi n’imvura yakamejeje, bigatuma abagenzi bataboneka nk’ibisanzwe.
Umugabo akimara kugera mu rugo, umugore we yamubwiye ibintu byose bikenewe mu rugo, ndetse amusaba amafaranga yo kubigura. Mu gihe umugabo yamubwiraga ko ntayo afite ahagije, nibwo intonganya zatangiye hagati yabo.
Kubera umujinya mwinshi, umugore yahise ajya mu gikoni kuzana icyuma, umugabo amaze kubona ko ibintu bikomeye, kandi ko ubuzima bwe buri mu kaga, yahisemo gukizwa n’amaguru. Nyamara ibi ntibyamuhiriye, kuko yageze mu muryango akanyerera akitura hasi.
Mu gukora iperereza, uyu mugore yahaswe ibibazo ari nabwo yavugaga ko yabikoreshejwe n’umujinya.
TANGA IGITECYEREZO