Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko Leta ya Tehran yanze kugirana ibiganiro byihariye n'Amerika nyuma y'uko Perezida Donald Trump yanditse ibaruwa isaba ko habaho ibiganiro bishya ku masezerano y’umutekano wa nuclear.
Trump yari yatanze icyifuzo cyo kugirana ibiganiro na Tehran, ariko Iran yabyanze, ivuga ko ibiganiro hagati yabo bishobora gukorwa hifashishijwe abahuza. Iran isobanura ko gahunda yayo ya Nuclear ari iy’umutekano kandi idafite intego yo gukora ibikoresho bya kirimbuzi.
Ariko, raporo z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imibereho Myiza (IAEA) zerekanye ko Iran ikomeje kongera urwego rw’ubushobozi bw'ingufu za Kirimbuzi, ndetse ifite ububiko bwa uranium yashyizwe ku rugero rwa 60%, ubushobozi bushobora gukoreshwa mu gukora ibikoresho bya kirimbuzi.
Trump yashyizeho ingamba nshya z’ibihano ku gihugu cya Iran, avuga ko bizaba ibintu bibi cyane niba Tehran idashaka gufatanya n'Amerika mu kugabanya ubushobozi bwayo bwa kirimbuzi.
Nyuma yo kwakira ibaruwa ya Trump, Ayatollah Ali Khamenei, umuyobozi wa Iran, yavuze ko ibaruwa ye yari igamije kubeshya, kandi yongeraho ko Iran itazajya mu biganiro byihariye n'Amerika, ahubwo ikaba yiteguye gukorana n'abahuza.
Trump avugako azarasa kuri Iran niba idashoboye kujya mu biganiro byo guhagarika icurwa ry'intwaro Kirimbuzi
Iran icira intwaro zayo munsi y'ubutaka ku mpamvu z'umutekano bikaba biteye impungenge impungenge
Raporo z’ibihugu n’impuguke mu by’umutekano zivuga ko Iran ifite ubushobozi bwo gukora ibikoresho bya kirimbuzi mu gihe gito
TANGA IGITECYEREZO