RFL
Kigali

Ikiganiro na rutahizamu Jules Ulimwengu wageze i Kigali aje gukinira Rayon Sports –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/02/2019 20:04
0


Jules Ulimwengu rutahizamu Rayon Sport yaguze mu ikipe ya Sunrise, akigera i Kigali yagiranye ikiganiro kihariye na Inyarwanda.com adutangariza byinshi ku masezerano ye ndetse na gahunda afitiye ikipe ya Rayon Sport agiye gukinira imikino yo kwishyura.



Jules Ulimwengu akigera ku kibuga y’indege i Kanombe yatangarije Inyarwanda.com ko aje gukinira ikipe ya Rayon Sports bamaze kugirana amasezerano y’umwaka umwe n’igice, icyakora yirinda kugaruka ku masezerano ye, gusa ahamya ko yishimiye amasezerano yagiranye n’iyi kipe kandi yiteguye gukora akazi kose nk'uko yabisinye mu masezerano.

Rayon Sports

Uhereye iburyo; Jules Ulimwengu, D'Amour Kamayiresi umwe mu bari muri komite ya Rayon Sports na Jean Paul Nkurunziza ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports

Ku kibazo cyavuzwe hagati ya Sunrise n’ikipe uyu musore yahoze akinira i Burundi, yatangarije umunyamakuru ko ku bwe aya makipe yombi akwiye kumvikana kandi ko we nk’umukinnyi afite amasezerano muri Rayon Sports kandi agomba kubahiriza amasezerano amakipe akaziyumvikanira. Agenera ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports, yatangaje ko azabashimisha uko ashoboye kose. Naho ikijyanye no kuba yagira ikibazo cy’abafana yatangaje ko yakiniye amakipe menshi y’abafana bityo ko adatewe ubwoba n'abafana ba Rayon Sports.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JULES ULIMWENGU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND