RFL
Kigali

Saint Valentin: Imitoma y’ibyamamare nyarwanda ku bakunzi babo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2019 20:35
0


Abahanzi, abanyamakuru n’abandi bamamaye bitewe n’igisata buri wese yiyeguriye, babwiranye amagambo y’urukundo kuri uyu munsi abantu batandukanye ku Isi bizihizaho umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin iba buri tariki 14 Gashyantare, buri mwaka.



Umunsi w’abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin (St Valentin) wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu byamamare nyarwanda, bagiye batera imitoma abakunzi babo, babashimira, ndetse banabasezeranya kuzakomeza gukundana birambye.

Umunyamakuru Basile Uwimana yanditse kuri instagram, abwira umugore Carine Umutoni, ati “ Uw'uruhanga ruranga imfura ,uburanga nyabwo amatama yombi ,amenyo yera nk'amata y'inka cyangwa inyange ziremye inteko . Ngukunda uruzira icyasha kandi uruzira ikinegu rutwomeho

Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, yanditse kuri instagram, yifuriza umugore we Amy Blauman, kuramba. Yagize ati “Umunsi mwiza w’abakundana kuri wowe rukundo rwanjye. Ndakwifuriza ibyishimo n’umunezero mu mutimwa wawe. Imana iguhe kuremba.”

Umuhanzikazi Abayizera Young Grace uherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we Rwabuhihi Hubert, yanditse ati “ Ibi ni ibyawe kuri uyu munsi w’abakundana. Ndagukunda.”  

Umunyamuziki Bagabo Adolphe [Kamichi], yanditse kuri instagram avuga ko atizera abatagatifu, ahubwo ko umugore we n’umwana we ari bo bantu akunda mu minsi yose igize umwaka.


Basile Uwimana n'umukunzi we.

Umunyamakuru Fiona Mbabazi wa RBA abwira umugabo we.

Nadia abwira Riderman.

Humble Jizzo abwira umugore we.

Young Grace abwira umukunzi we.

Kamichi abwira umufasha we.

Umunyamakuru Vincent Niyibizi we yateye ivi.

Ben Kayiranga uba mu Bufaransa yatomoye umukunzi we.

Umunyamakuru Michelle Iradukunda abwira umugabo we.

Kwizigira abwira umufasha we.

Gafotozi Plaisira abwira umukunzi we.

Umunyarwenya Nkusi Arthur abwira umukunzi we.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND