Kigali

Eric Mucyo yagaragaje ko amasomo Abanyarwanda bakura muri Jenoside yakorewe Abatutsi atatuma bishyingikiriza amahanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/04/2025 11:30
0


Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Eric Mucyo yatanze ubutumwa bwimbitse bugaragaza amasomo igihugu cyakuye muri ayo mateka akomeye, anasaba buri wese gukomeza kugira uruhare mu kurwanya uwo ari we wese washaka gusenya ubumwe n’ubudaheranwa u Rwanda rwubatse.



Uyu muhanzi yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka atazibagirana, ariko anavuga ko ibyo Abanyarwanda bayikuyemo byabaye isomo rikomeye ryatumye barushaho gusobanukirwa ko ubuzima bwabo, ubusugire bw’igihugu ndetse n’ejo hazaza hacyo bidashobora gushingira ku bantu cyangwa ibindi bihugu, ahubwo bigomba gushingira ku bumwe n’ubushake bwabo nk’Abanyarwanda. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Eric Mucyo yagize ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitwibutsa y’uko nta n’umwe twakwizera cyangwa se dushingireho (Ndavuga amahanga) ahazaza h’ubuzima bwacu nk’Abanyarwanda.” 

Arakomeza ati “Bityo, nkaba mbasaba mwese Banyarwanda bavandimwe dufatanije, tuzahore turwanya umubisha uwo ari we wese yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa se ububasha bwe ubwo ari bwo bwose yifuza gusenya ubumwe bwacu. Haragahora haganje ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu nk’Abanyarwanda. Twibuke Twiyubaka.”

Eric Mucyo, uzwiho kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bwubaka, yavuze ko ibi bihe byo Kwibuka bigomba kurushaho kubumbatira Abanyarwanda, bikabibutsa ko iterambere, umutekano n’icyizere byubakiye ku bumwe bwabo aho kugira ngo bahangayikishwe cyangwa bashyire icyizere cyabo ku mahanga cyangwa ku bantu bafite imigambi ibangamira igihugu.

Uyu muhanzi unazwiho ibikorwa bye by’ubukangurambaga binyura mu muziki, yavuze ko afite intego yo gukomeza gukora indirimbo zitanga ubutumwa bwigisha, burimo gushimangira indangagaciro z’ubumwe, urukundo rw’igihugu, n’amahoro.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Eric Mucyo yashishikarije abahanzi n’abandi bafite ijwi rigera kuri rubanda gukoresha izo mbaraga mu gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abandi bose bagihungabanya ubumwe bw’igihugu.

Ku wa 7 Mata 2025, Perezida Paul Kagame atangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 31 ishize ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda badashobora gufata kubaho nk’impuhwe.

Yashimangiye ko buri wese akwiye guharanira agaciro ke, kandi ko nta munyarwanda ukwiye kwemera kubaho arangamiye abandi. Yavuze ko ubutumwa bwe, bukwiye no kugera ku banyafurika bose.

Ati “Ubutumwa bwanjye ndabuha n'abandi Banyafurika babaho batya buri munsi bateshwa agaciro bakabyemera, bagasabiriza. Ntushobora gusabiriza kubaho kwawe, sinshobora gusabiriza uwo ari we wese. 

Tuzarwana, nintsindwa ntsindwe ariko hari amahirwe akomeye ko iyo ushikamye ukarwana ubaho, kandi ukabaho ubuzima buguhesheje agaciro ukwiye nk’uko undi wese agakwiye."

Eric Mucyo yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye Abanyarwanda amasomo yo kutishyingikiriza amahanga

Ubutumwa bwa Eric Mucyo muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND