Kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 ni bwo habaye inama ihuza abahanzi n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro. Iyi nama mu by’ukuri ntabwo yitabiriwe nk'uko byari byitezwe cyane ko hitabiriye abahanzi mbarwa ugereranyije n’umubare munini w’abahanzi. Icyakora ubu bwitabire buri hasi ntibwabujije inama kuba.
Iyi nama yari iyobowe na Dada Richard komiseri muri Rwanda Revenue Authority ushinzwe abasoreshwa bato n’abaringaniye mu gihe ikiganiro cyo cyatanzwe na Kayitana Innocent umwe mu bashinzwe iyandikishwa ry’abasoreshwa muri Rwanda Revenue. Iyi nama mu by’ukuri yari igamije guhugura abahanzi kuri amwe mu mategeko y’imisoro ndetse bakanakangurirwa kwandikisha kompanyi zabo kugira ngo batangire gusora cyangwa birinde amande aherekeza .
Abahanzi bake bitabiriye iyi nama nyuma yo gusobanurirwa ibijyanye n’imisoro basoreshwa ndetse bagakangurirwa kwirinda amakosa yatuma bagwa mu bihano basabye ko abaguye mu bihano batarasobanurirwa bahita bakomorerwa ibihano bafite yewe n’ibirarane, bagatangira gusora bundi bushya. Icyakora nyuma yo kumvwa bikanagirwaho impaka ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority bwabatangarije ko abahanzi bafite ibirarane n’amande ku mpamvu zinyuranye bagomba kwegera Rwanda Revenue Authority bakaganira umwe kuri umwe binyuze mu mahuriro yabo bityo ufashwa agafashwa ariko nanone ugonzwe n'amategeko akishyura.
Uhereye i bumoso, nabayobozi bo muri Rwanda Revenue Authority baganiriye n'abahanzi...
Rwanda Revenue Autority yamenyesheje abahanzi ko hari abafite imibare ya TIN nyinshi muri iki kigo kandi imwe ikaba irimo ibirarane n’imyenda mu buryo batazi, aha babemereye ko uzagaragaza iki kibazo agomba gufashwa ariko ikijyanye no kubakomorera ibirarane n’imyenda bafitiye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro byo bisa naho bahakaniwe nubwo babijeje kuzaborohereza mu gihe bazaba biga ku cyibazo cya buri muhanzi.
Ikibazo cy’ubwitabire buke bw’abahanzi baje gusanga cyatewe nuburyo abahanzi bamenyeshwamo izi gahunda cyane ko byacaga muri RALC bikaza gushyikirizwa abahanzi nyuma, bityo guca muri RALC bigatuma habaho gutinda bahita basaba ko bajya batumwaho binyuze mu ihuriro ry’abahanzi aho kugira ngo hagire izindi nzego binyuzwamo cyane ko bituma habaho gutinda kumenyeshwa igikorwa.
Oda Paccy umwe mu bahanzi bitabiriye iyi nama...
Umuyobozi wa EAP yari yitabiriye iyi nama
Kina Music bari bahagarariwe muri iyi nama
Ubwitabire bwari hasi cyane
Eric Senderi mu nama...
Munyanshoza Dieudonne n'abandi bake bari bitabiriye iyi nama
Makanyaga Abdoul n'abandi bahanzi bari bitabiriye inama...
Abayobozi b'ingaga zinyuranye z'abahanzi bari bitabiriye...
TANGA IGITECYEREZO