RFL
Kigali

Dj Marnaud na King James bahuje imbaraga basohora indirimbo nshya bise ‘Boku’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2019 7:40
0


DJ Marnaud ni umwe mu ba Djs bakomeye mu Rwanda, uyu musore mu minsi ishize nibwo yatangije gahunda nshya yo gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare. Kuri ubu Dj Marnaud yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Boku’ iyi ikaba indirimbo yakoranye na King James umwe mu bahanzi b'abahanga bari mu Rwanda.



Uyu musore uri kuzamura izina rye muri muzika ya hano mu Rwanda ni umwe mu ba Djs bihurije muri Dream Team Djs aho ahuriye na Dj Miller ndetse na Dj Toxxyk. Atangira gukorana indirimbo n’abahanzi yahereye ku ndirimbo ‘Bape’ yakoranye n’itsinda rya Active imwe mu ndirimbo zamamaye bikomeye mu Rwanda.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘BOKU’ YA DJ MARNAUD NA KING JAMES

King James

'Boku' indirimbo nshya ya Dj Marnaud na King James

 Dj Marnaud yari aherutse gukorana indirimbo ‘Ribuyu’ na Dj Pius. Indirimbo ya gatatu uyu musore akoze yayikoranye na King James iyi bakaba bayise ‘Boku’ indirimbo yakozwe na BOB Pro mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yo yafashwe akanatunganywa na IbaLab. Iyi ndirimbo igiye hanze mu gihe habura iminsi micye ngo Dj Marnaud yerekeze ku mugabane w’Uburayi aho afite ibitaramo azacurangamo mu Bubiligi no mu Bufaransa.

REBA HANO INDIRIMBO ‘BOKU’ YA DJ MARNAUD NA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND