Kigali

MU MAFOTO: Hamwe na Wilson Tours, tembera ishyamba rya Nyungwe, irya kabiri rishaje ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/02/2019 21:55
0


Ishyamba kimeza rya Nyungwe riherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, ni irya kabiri rishaje ku Isi rifite amako anyuranye y'inyamaswa 13 agizwe ahanini n’inyoni n’ingunge n’ibimera amako 1 000; isoko y’uruzi rwa Nili ni ho ibarizwa.



Ku bufatanye na Wilson Tour Company, kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 Inyarwanda.com twasuye ishyamba rya Nyungwe rigizwe n’amoko arenga 200 y’ibiti, ibiti by’inganzamarumbo, urwunge rw’indabo, amako atandukanye y’inyoni , ikiraro kinini cyo mu kirere ‘canopy walk’, igiti bita igishigishi n’ibindi…

Kuva Kigali ugera mu ishyamba rya Nyungwe ukoresha 22m, ni hagati y’amasaha 4-5. Ishyamba ritangirira ahitwa ku Cyitabi kuhava ugera aho wakirirwa (reception) bifata isaha 1h; kuva aho wakirirwa ugera ku kiraro kinagana ‘canopy walk’ ni 2.1km. Ishyamba rya Nyungwe ryemejwe nka pariki y’Igihugu muri 2005.

‘Canopy walk’ ingana na 160 m agace ka mbere kangana na 45m aka kabiri ari nako karekare kangana na 90m akanyuma ni 25 m. Kuva ku butaka ujya ku kiraro hejuru hangana na 70m.

AMAFOTO:

Ikiraro kinagana 'canopy walk' cyubatswe na Leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo cy'igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Igihanga cy'inzovu yapfuye mu 1999.

Icyatsi gikuze muri iri shyamba bita Igishihe

Umuvumu ubazwamo umuvure.

Ishyamba rya Nyungwe rizwiho ikirere gihehereye.

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND