Jackson Ndagijimana uzwi nka Big J Jackson, ni umusore uba muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangiye akina udukinamico dusekeje, nyuma agira igitekerezo cyo gukina filime n’ubwo agira imbogamizi zitandukanye ariko afite icyizere ko hari aho azagera muri uwo mwuga.
Mu kiganiro Big J Jackson yagiranye na INYARWANDA yatangaje inzozi ze n’uko yatangiye gukina filime ndetse n'uburyo akoramo uyu mwuga mushya. Yagize ati “Natangiye nkina comedy nyuma nza kugira igitekerezo cyo gukina filime nkaba maze gushyira hanze 3. Nzishoramo amafaranga yanjye ubu kuko ni bwo ngitangira. Bamwe mu bazikinamo mba ngomba kubishyura n’ubwo ntarabona ubushobozi bwo kwishura buri wese cyane ko mbitangiye vuba.”
Jackson Big J yiyemeje kugeza filime nyarwanda ku rwego mpuzamahanga
Jackson avuga ko afite yo guteza imbere filime nyarwanda kandi yizeye cyane ko azabigeraho. Yagize ati: “Intego yanjye ni iyo gutera imbere kandi nkateza imbere filime mu buryo mpuzamahanga nk’umukinnyi wa filme nanjye nkagira aho ngera, kandi mfite icyizere ko nzabigeraho Imana nikomeza kumfasha”. Amaze gukora filime eshatu ari zo; Ubuhemu, Akabura ntikaboneke n'Imbabazi.
Kuri ubu zimwe mu nyungu byamugejejeho nk’uko abishimangira ni uko byatumye amenyekana kandi yizeye ko hari indi ntera bizamugezaho. Jackson ukura inganzo mu buryo akunda filime no kuzikina, agendeye kandi ku byo aba abona mu buzima busanzwe abantu babamo, yadutangarije ko zimwe mu mbogamizi ahura nazo harimo kubura abakinnyi kubera ubushobozi bucye.
Jackson na bamwe mu bo bakinana filime
TANGA IGITECYEREZO