Kigali

Uburyo abantu ba cyera barambagizaga ni byo biri mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawaguhiga’ ya Flavio-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:11/02/2019 14:13
0


Kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 ni bwo Flavio yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ntawaguhiga'. Amajwi yayo yasohoye mu myaka ine ishize.



Cyubahiro Arnold ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Flavio, mu mpera z’umwaka ushize yijeje abakunzi b’ibihangano bye ko muri Gashyantare mu mwaka mushya wa 2019 azashyira hanze amashusho y’indirimbo 'Ntawaguhiga'. Mu mashusho y'iyi ndirimbo Flavio yadutangarije ko yifuje kuyakora agendeye mu ishusho y'abasogokuruza uko bakundanaga. Ati: "Mu mashusho ya 'Ntawaguhiga' nifuje kugaragazamo ibintu bya cyera, uburyo abantu ba cyera barambagizanyaga muri macye uko bakundanaga."

Flavio yakomeje avuga ko yifashishije impuguke ku mateka, zamufashije kumenya uko cyera barambagizaga, gusa kuri we yahisemo gukoresha ishusho y'imyaka mirongo itanu (50) ishize kuko yabonaga ibindi bitari gushoboka.


Ntawaguhiga ni indirimbo icuranze mu buryo bwa kinyafurika, amashusho yayo yayobowe na Oscal. Flavio amaze kugira indirimbo enye (4) arizo “Ntawaguhiga, Only One, I don’t care na Ngwino”.  Flavio asaba abakunzi ba muzika nyarwanda gukomeza kumushyigikira banasangiza iyi ndirimbo inshuti zabo.

Kanda hano wihere ijisho amashusho y'indirimbo 'Ntawaguhiga' ya Flavio







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND