Kigali

Akari ku mutima wa Dinah Uwera na Columbus abanyempano baririmbye mu gitaramo cyatumiwemo Don Moen

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2019 11:11
0


Kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 muri Camp Kigali habereye igitaramo gikomeye cyatumiwemo icyamamare Don Moen. Dinah Uwera na Columbus abanyempano ikomeye baririmbye muri iki gitaramo, twaganiriye nabo batubwira akari ku mutima wabo.



Ni igitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ cyatewe inkunga na MTN Rwanda. Saa 17h:57’ ni bwo Nduwayo Columbus yageze kuri stage. Yakiriwe ku ruhimbi, abari bayoboye igitaramo bavuga ko ari umuhanzi w’impano nyinshi wakoranye n’itsinda ry’abaramyi rikomeye ku Isi, Christafari, bongeraho ko yanatwaye igihembo muri Groove Awards 2018.

Columbus yahereye mu ndirimbo ze ziri mu njyana ya Reggae, yafashijwe mu majwi na bamwe mu bagize itsinda rya Neptunez Band. Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Naganze’. Saa kumi n’ebyeri n’iminota 10, Columbus yavuye ku rubyiniro akomerwa amashyi menshi.

Saa 18h:12’ ni bwo Dinah Uwera yakiriwe ku ruhimbi, abari bayoboye igitaramo bavuze ko asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo ukomeye wanegukanye igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards 2017. Yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Nshuti’ asoje kuyiririmba asaba abari mu gitaramo gushima Imana. Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘ Says the lord’. Ati ‘Murakoze cyane. Hallelua’. Saa 18h:20’.

Dina Uwera

Dinah Uwera mu gitaramo MTN Kigali Praise Fest 

Nyuma y'igitaramo Inyarwanda.com yaganiriye n'aba bahanzi b'abanyempano ikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, badutangariza uko bakiriye kuririmba mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi w'icyamamare ku isi; Don Moen. Dinah Uwera yabwiye Inyarwanda.com ko byamweretse ko ntaho Imana itageza umuntu. Yavuze ko isomo yakuyemo ari uko akeza kigura.

Dina Uwera yagize ati: "Kuririmba mu gitaramo cya Don Moen byaranejeje cyane byanyibukije ko nta kintu na kimwe Imana itakora nta n'aho itageza umuntu wayo. Isomo: Rero akeza karigura, iyo Imana ikwemeye uremerwa, iyo kuguma Ku Mana, kwihangana no kuyizera mu bihe bitoroshye bizana ibyiza n'umunezero ejo hazaza."

Columbus aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Kuva umunsi nabonye poster y'uko nzaririmba muri Kigali Praise Fest naranezerewe ni ishimwe nshimira Imana kandi buriya kuba ndirimba injyana itandukanye nkabona stage hamwe no Don Moen n'abaramyi bagenzi banjye ni ubuntu nagiriwe nabonye kwizerwa kw'Imana bimwe mu byo Imana yavuze kuri njye birimo birasohora umunsi ku munsi map y'Imana uko ya mbwiye ntangiye kuyibona n'amaso yanjye.

Columbus

Nashimishijwe no kuririmba imbere y'abantu benshi bakuru batazi bamwe ko habaho gospel reggae yuzuye y'umwimerere w'ijuru no kubona public mudahorana ubundi urubyiruko turambarana. Amakuru mfite ni uko Kristo yamamaye mu ngeri zose. Gospel imenyereweho ko itagira akantu, cash yabyerekanye abantu bari benshi n'ubwo amafaranga yari menshi yo kwinjira. Ikindi nubwo RG (kompanyi yateguye iki gitaramo) atari Christian company twaje gusanga ni Imana tutitaye ku bindi.

Abakuru ku rwego rw'aba bishimye kandi mu Mwami abato turi kumwe ndiho ku bwabo umuhamagaro wanjye ni bo mission yanjye ni ukureshya benshi kuza kuri Kristo kuba abigishwa be nibanda cyane ku rundi ruhande itorero tutareba cyane. Isomo nI uko ngomba gukora cyane kurushaho ndakomeje mbifashijwe n'Umwaka wa Kristo umpa gushira amanga."

Yakomeje agira ati: "Nizera ejo heza tuvuga n'urubyiruko none benshi muri twe bari hanze imiryango myinshi ikeneye agakiza mu bana babo baravugango umugabo ni umutwe w'urugo, umugore ni umutima w'urugo njye nongereyeho ko abana ari imitsi minini ni imitima itembereza amaraso.

Ndizere kubakwa gukenewe none n'urubyiruko,.. ibyo twubaka ibyo dukora byose imitsi itari mizima ni rubagimpande gusa byose byazamba insengero zaba utubari na super market ibintu byakwicurika ibyiza byose twigeze byaba imfabusa dukeneye urubyaro rugendera ku mahame y'Imana ku ijambo ryayo ridaca ukubiri naryo cyangwa riteshuke urubyiruko ruteye muri Kristo rushoreye imizi muri we. Murakoze Imana iduhane umugusha."


Don Moen yataramiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere


Abari muri iki gitaramo bafashijwe cyane

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND