RFL
Kigali

The Ben wakajije umurego muri muzika yamaze gusohora indi ndirimbo ye nshya ‘Naremeye’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/02/2019 11:50
2


The Ben umwe mu bahanzi b'ibyamamare u Rwanda rufite wamaze hafi ukwezi kwa mbere kwa 2019 afite indirimbo iyoboye izindi mu gukundwa cyane hano mu Rwanda, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Naremeye'.



Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben muri iyi minsi ari kugaragaza imbaraga nyinshi mu muziki aho ari gushyira indirimbo zinyuranye hanze. Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yise ‘Fine Girl’ imaze igihe ikunzwe cyane mu banyarwanda baba mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda. Nyuma y’igihe iyi ndirimbo imaze iyoboye izindi mu Rwanda The Ben yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Naremeye’ yatunganyijwe na Lick Lick.

KANDA HANO WUMVE 'NAREMEYE' YA THE BEN

The Ben

The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Naremeye'

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben yagiye hanze mu gihe yitegura gushyira hanze amashusho yayo. Ibanjirije izindi nyinshi ziri kuri Album nshya The Ben ateganya gushyira hanze  mu minsi iri imbere. Amashusho agaragaza amagambo ayigize hagaragaramo abantu banyuranye biganjemo ibyamamare hano mu Rwanda nka Kate Bashabe, Yvan Buravan, Miss Shanel n'abandi benshi banyuranye The Ben yifashishije.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘NAREMEYE’ YA THE BEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Nice song The Ben. Courage
  • ndagijimana5 years ago
    Ndashaka indirimbo





Inyarwanda BACKGROUND