Umuhanzi Vianney Ndayisaba uzwi ku mazina y'ubuhanzi nka OVP, akaba akorera muzika ye ku mugabane wa Amerika yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'NDA Freestyle' yiganjemo igisobanuro cy'ubuzima.
O.V.P ubarizwa mu mujyi wa Spokane muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakuranye impano yo kuririmba. Bwa mbere ashyira hanze indirimbo hari mu mwaka wa 2017, iyi ndirimbo yitwaga “Mwarimu”. Yakurikijeho izindi ziri mu rurimi rw'icyongereza gusa.
Nyuma yaho ntiyakomeje kugaragara cyane mu bikorwa byamuzika. Mu mwaka wa 2019 yagarukanye n'indimbo nshya yise 'NDA freestyle' yibanda ku busobanuro bw'ibintu abantu bahura nabyo mu buzima.
OVP yatangarije Inyarwanda.com ko ubutumwa buri mu ndirimbo yashatse gukangurira urubyiruko guhora bari menge, ndetse no kubamenyesha ukuri ku byo bahura nabyo mu buzima. Ati: "Muri iyi ndirimbo nashakaga kuvuga ko ibintu byose bishoboka iyo ubishatse. Bamwe ni intwari abandi ni ibigwari, bamwe bazi ibyo bakora abandi bari mu kigare."
Ndayisaba Vianney uzwi nka OVP mu bikorwa bya muzika ku mugabane wa AMERIKA
OVP yitangaho urugero ko ubwo yatangiraga kuririmba benshi bamuciye intege gusa amaze ku byinjiramo by'ukuri ashimishwa n'uburyo ari kwigarurira imitima ya benshi. OVP avuga ko umuziki uri mu bintu bimuha amahoro. Amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya agaragaramo umusore witwa James B ufasha bya hafi uyu muraperi kugira ngo ibikorwa bye by'ubuhanzi byaguke. OVP amaze kugira indirimbo 4, ebyiri (2) muri zo ziri mu cyongereza izindi ebyiri (2) ziri mu kinyarwanda. Yifuza ko umuziki we wanyura abantu batandukanye.
Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo ya OVP
TANGA IGITECYEREZO