Kigali

Brig Gen Nyakarundi uhagarariye RDF muri Amerika yabwiye urubyiruko ko ibikorwa by’ubutwari ari kimwe mu byo u Rwanda rwubakiyeho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/02/2019 13:53
0


Brig Gen Nyakarundi Vincent uhagarariye RDF muri Leta zunze ubumwe za Amerika no muri Canada, yabwiye urubyiruko ko ibikorwa by’ubutwari ari kimwe mu byo u Rwanda rwubakiyeho mu rugendo rw’iterambere rukomeje, abasaba gukomeza gusigasira ibyiza byagezweho.



Tariki 01 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari. Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Ramjaane Josua wa One Nation Radio [Radio ya Diaspora Nyarwanda] Brig Gen Nyakarundi Vincent, yasobanuye ibikorwa by’ubutwari, ibyaranze intwari z’u Rwanda, ibyiciro by’intwari z’u Rwanda anagaruka ku butumwa agenera urubyiruko rw'u Rwanda.

Yabwiye urubyiruko ko ibikorwa byakozwe n’intwari biri mu byo u Rwanda rwubakiyeho mu rugendo rw’iterambere. Avuga ko ibikorwa by’ubutwari byigaragaje mu gihe cy’ubukoroni na nyuma ndetse na n’uy’u munsi.  

Yagize ati “…Ibikorwa by’ubutwari ni kimwe mu byo u Rwanda rwubakiyeho mu bihe bitandukanye haba mbere y’umwanduko w’ubukoroni mu gihe cy’ubukoroni na nyuma ya bwo kugeza n’ubu. U Rwanda rwagiye rufashwa rukanatabarwa n’abanyarwanda barwo babonaga ko ikintu ari kibi bakakirwanya bagafatanya kugera n'aho batanga ubuzima bwabo.”

Yakomeje avuga ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe mu Ukwakira 1990 kandi ko mu barutangije bakemera gutanga ubuzima bwabo harimo n’urubyiruko rwibukwa n’uyu munsi.  Ati “ Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu Ukwakira 1990 abenshi mu barutangije bari urubyiruko. “ 

Brig Gen Nyakarundi avuga ko n’ubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye,  urubyiruko rusabwa gusigasira no kwita ku byagezweho mu gihe igihugu cyimaze kiyubaka. Ati “ N’ubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye urubyiruko ubu rurasabwa gukomeza kurinda no gusigasira ibyagezweho no gukomeza kuba ku isonga mu kubaka igihugu cyabo, yaba ari ubu, yaba ari n’ibihe bizaza,..”     

Brig Gen Nyakarundi Vincent avuga ko ibikorwa by'ubutwari ari kimwe mu byo u Rwanda rwubakiye mu rugendo rw'iterambere. 

Umunsi w’intwari wizihizwa buri mwaka yavuze ko ufite igisobanuro kinini ku banyarwanda abatuye mu gihugu imbere ndetse n’abandi babarizwa mu mahanga. Ashimangira ko ari umunsi udasanzwe wo kuzikirana no kwibukwa ibikorwa byaranzwe intwari z’igihugu.

Ati “ Iyi tariki ya 01 Gashyantare iba buri mwaka. Ni umunsi Mukuru w’Igihugu wahariwe intwari. Ni umunsi rero abanyarwanda twese yaba ababa mu gihugu n'abo hanze twibuka kandi tukazirikana intwari z’igihugu n’ibikorwa byaziranze.

Yakomeje ati “Ni umwanya na none kandi wo gutekereza ku bikorwa byaziranze kurushaho twubaka igihugu cyacu no guharanira ubutwari mu buzima bwa buri munsi, twese tukibuka ibyabaye ariko tukanafata ingamba z’uko twabikomeza tugakomeza kubisigasira no kubiteza imbere.”      

Avuga ko mu minsi ishize yaganiriye n’umunyamerika w’inshuti ye amubwira ko abana be (ba Brig Gen Nyakarundi) biga muri Amerika bakwiye guhaha ibifite akamaro kuri bo. Yahereye kuri ibyo yabwiwe n'inshuti ye, asaba urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu mahanga kwita cyane ku byo rusarura mu mahanga kuko ari bo Rwanda rw’ejo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND