Kuba umwana afite autism ni ikintu umubyeyi cyangwa umurera ashobora kumenya akiri muto, gusa bamwe mu babyeyi bakeka ko abana babo barozwe kandi atari ko bimeze.
Tariki 02
Mata buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kumenya byinshi kuri autism,
bityo kuri uwo munsi Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu
rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), bateguye inama yo ku rwego rw’igihugu
iganira ku bana bafite autism, ikaba yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Campus
ya Remera.
Iyi nama
yitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye zirimo Minisiteri yahagarariwe
na Dr Rose Baguma ushinzwe Politiki y’uburezi muri iyi minisiteri, ndetse
n’ababyeyi bafite abana bafite autism bibumbiye mu muryango witwa Autism
Rwanda.
Autism
ikigora benshi kuyisobanura mu kinyarwanda, ni ubumuga umwana avukana aho
agorwa cyane no kwisanga mu bandi, kuganira ndetse no gukora ibikorwa nk’ibyo
undi muntu usanzwe akora. Gusa ababyeyi bamwe batazi ibya autism, iyo babonye
abana babo bameze gutyo, bakeka ko barozwe kandi atari byo.
Ababyeyi
bafite abana bavukanye autism bagaragaza ko bagorwa cyane n’uburezi bwabo, kuko
buba buhenze cyane. Umwe muri aba babyeyi yatangaje ko byibura umwana umwe
ashobora kumutwara arenga ibihumbi 150 Frw, utabariyemo kurya no kwambara,
kandi we afite abana babiri bafite autism.
Gusa kuri
iki kibazo Dr. Rose Baguma yatangaje ko Minisiteri y’Uburezi yafashe ingamba
zitandukanye zo kuborohereza, harimo nko kuba mu myaka itanu buri ntara izaba
ifite ikigo cy’abana bafite autism, ubu bikaba bihenda cyane kuko ibigo
biboneka i Kigali gusa. Ibyo bigo biri kubakwa ni ibigo icumi mu turere icumi
dutandukanye.
Nta mibare
ihari igaragaza neza abana bagiye autism mu Rwanda, dore ko hari benshi
bahishwa n’ababyeyi babo ku bw’impamvu zagarutsweho haruguru bakeka ko barozwe,
abandi ugasanga nta makuru bafite kuri autisn bigatuma batamenya ko aricyo
kibazo bafite.
Gusa
imibare igaragaza ko haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, umubare w’abana
b’abahungu bavukana autism uri hejuru cyane kurusha abakobwa. Nta bushakashatsi
buragaragaza impamvu y’ibi, dore ko nta n’uburagaragaza uko wakwirinda kubyara
umwana ufite autism.
Ni gute
wamenya ko umwana wawe afite autism?
Hari
ibimenyetso byinshi wareba ku mwana wawe ukiri muto ukaba wakeka ko afite
autism, bityo ukagana kwa muganga bakemeza koko niba ari autism.
Icya mbere
ni uko abana bafite autism akenshi ntibakunda kureba umuntu mu maso umwanya
munini. Kumwe ushobora kureba umuntu mu maso, ibyitwa ‘maintain eye contact’ mu
cyongereza.
Aba bana
kandi bakunze gukererwa ku kijyanye n’imivugire. Hamwe usanga umwana w’imyaka
runaka hari amagambo yagakwiye kuba azi kuvuga kandi neza, gusa we ukabona
biragoye.
Akenshi
umwana iyo umusekeye umugaragariza ko wishimye nawe aragusekera, ariko ku bana
bafite autism akenshi siko bigenda, yewe no kwitaba izina rye hari igihe
bigorana.
Abana
bafite autism kandi bakunze kwitwara mu buryo butandukanye n’ubw’abandi nk’iyo
umukozeho, yumvise urusaku cyangwa abonye urumuri, aho rimwe na rimwe
bimukanga. Aha nk’iyo ugiye gukora ku mwana ufite autism ugira inama yo
kunukoraho cyane niba umufata ukamufata cyane, kuko umufashe byorohereye
biramukanga.
Ibimenyetso
byo ni byinshi ariko kwa muganga n’abandi bahuguwe by’umwihariko kuri autism,
nibo babasha kuvuga 100% niba umwana afite autism, cyangwa niba ibimenyetso
wabonye bitaba biterwa n’ibindi bibazo biri ku ruhande.
Gusa
umwana ufite autism si uwo guhezwa cyangwa kubikwa mu nzu nk’utagize icyo
amaze, kuko yitaweho neza agahabwa uburezi bukwiye, ashobora kuba umuntu
w’ingirakamaro cyane.
Hari abana
batandukanye bagiye bavukana autism ariko bakitabwaho bagasanga bafite impano
zikomeye mu bintu binyuranye nk’umuziki n’ibindi, abandi bagatsinda mu masomo
asanzwe ndetse no kurusha abana basanzwe, ndetse bakagaragaza intsinzi mu bintu
binyuranye.
Iyi nama yitabiriwe n'abo mu ngeri zitandukanye
Dr. Rose Baguma yijeje ababyeyi bafite abana bavukanye autism ingamba ziborohereza
Ababyeyi bafite abana bavukanye autism bagaragaje ko bagorwa n'uburezi bwabo
Abana bavukanye autism bakenera ibikoresho bitandukanye mu burezi
Inzego zishinzwe umutekano nazo zitabiriye iyi nama
TANGA IGITECYEREZO