RURA
Kigali

Serivisi za CANAL+ na CANALBOX zashyizwe ku Irembo mu kudabagiza abaturarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/04/2025 9:49
0


Habaye umuhango ukomeye wo gutangiza ku mugaragaro ubufatanye hagati ya IremboPlus na CANAL+ Rwanda, mu ntego yo guhindura uburyo abaturarwanda babona serivisi za televiziyo n’itumanaho.



Ubu bufatanye bwatangiye kugeragezwa kuva muri Mutarama, ariko bwemejwe kuwa 2 Mata 2025, kuri Irembo Campus i Kigali nyuma y'uko Irembo Plus na CANAL+ bamuritse ku mugagararo iyi mikoranire nk’uburyo bworoshye bwo kwishyura no kubona izi serivisi za CANAL+ na CANALBOX aho kuri ubu biri kuboneka ku Irembo.

IremboPlus ni urubuga ruriho serivisi kandi rucyongerwaho izindi z'ibigo by'ubucuruzi zari zisanzwe zitangwa mu buryo bunyuranye birimo guhamagara. Ni urubuga abaturage bifashisha basaba serivisi za Leta kuri interineti mu gufasha abaturage kubona serivisi mu buryo bworoshye.

Uru rubuga rukuraho imbogamizi zo gutegereza amasaha menshi ku murongo cyangwa gusiragira ku biro by’amashami y'ibigo bitandukanye, kuko umuntu ashobora kwiyandikisha no kwishyura serivisi atavuye aho ari, agafashwa vuba kubona serivisi.

Mu rwego rwo kongera uburyo bwo kubona serivisi, IremboPlus yashyizeho uburyo bwo kwishyura no kugura ifatabuguzi rya CANAL+ na CANALBOX, bifasha abakiriya kwirinda gutinda cyangwa kubona imbogamizi mu kwishyura buri kwezi.

Mu ijambo rye atangiza uyu muhango, Israel Bimpe, Umuyobozi Mukuru wa Irembo, yavuze ko gushyira CANAL+ na CanalBox kuri IremboPlus ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’uburyo abanyarwanda babona serivisi.

Yagize ati: “Irembo nk’ikigo cyizihije imyaka 10 gishinzwe mu mwaka ushize, cyatangiye cyorohereza abantu kubona serivisi za Leta. Uyu munsi turagenda dukura, tukagera no ku zindi serivisi z’imibereho ya buri munsi.

Ubufatanye bwa CANAL+ na CANALBOX na IremboPlus ni indi ntambwe ikomeye igamije kugeza serivisi ku baturage mu buryo bworoshye.”

Ku ruhande rwa CANAL+, Sophie Tchatchoua, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, yavuze ko bishimiye kuba ari bo ba mbere batangiye gukorana na IremboPlus.

Sophie Tchatchoua yagize ati: “Twishimiye gukorana na IremboPlus kuko ari urubuga rukomeye rufite abantu benshi barukoresha. Uyu munsi ni intambwe ikomeye, kandi intego yacu ni uko buri rugo mu Rwanda rubasha kubona amashusho n’ibirimo bikurura abantu ku giciro cyiza.”

Aime Abizera, Umuyobozi Mukuru wa CANALBOX, yagaragaje ko kimwe mu bibazo abakiriya babo bahuraga na cyo ari ukutabona uburyo bworoshye bwo kwishyura buri kwezi. Ubu binyuze kuri IremboPlus, ubwishyu burakorwa byihuse kandi neza.

“Ikibazo twari dufite ni uko hari abantu batazi uko bishyura buri kwezi. Ariko binyuze kuri IremboPlus, ubu biroroshye cyane. Twizeye ko i Kigali na Rubavu, abakiriya bacu bazajya bishyura batagombye kurenza iminota mike,”

Ubufatanye bwa IremboPlus na CANALBOX ni intambwe igaragarira buri wese mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda. Bukemura ibibazo by’imirongo miremire, imbogamizi z’ubwishyu, ndetse bunatanga uburyo bworoshye bwo kubona serivisi zitandukanye.

Ubu buryo bushya buzafasha abanyarwanda bose by’umwihariko abakoresha CANALBOX na CANAL+, kubona serivisi zabo ku buryo bwihuse, bunoze kandi budasaba gusiragira ku biro. Ni ikimenyetso cy’uko ikoranabuhanga riri gufata umwanya munini mu mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.

IremboPlus yazanye agashya ko kubona ifatabuguzi rya CANAL+ na CANALBOX bidasabye kujya gutonda umurongo

Umuyobozi wa CANAL+ Rwanda ubwo yaganiraga n'abayobozi ba IremboPlus

Serivisi zitandukanye za Canal+ na CanalBox ziri kuboneka mu buryo bworoshye ku Irembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND