Mu minsi ishize ni bwo byatangajwe ko Salax Awards igarutse nyuma y'imyaka itatu itaba. Ibi bihembo kuri ubu biri gutegurwa na AHUPA kompanyi yasimbuye Ikirezi Group. Kuri ubu abahanzi bazahatana baratangajwe hategerejwe ko haboneka batanu bazaba bahatana muri buri cyiciro aba bakaba aribo bazavamo umwe uzegukana igihembo.
Mu minsi ishize hatangajwe ibyiciro icyenda bizahatanirwamo
ibihembo. Nyuma y'uko hatangajwe abahanzi bahatana ntihigeze hagaragara
abahanzi bo muri Kina Music ndetse na Oda Paccy yahise asezera muri ibi
bihembo. Ibi byatumye Inyarwanda.com dushaka kuganiriza ubuyobozi bwa Salax
Awards kugira ngo badusobanurire byinshi kuri ibi bihembo ndetse
banadusobanurire ikibazo cya Kina Music na Oda Paccy wikuye muri iri rushanwa.
Issiaka Mulemba umuvugizi wa Salax Awards aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko kugeza ubu imyiteguro ya Salax Awards igeze kure. Agaruka ku kibazo cya Kina Music yikuye muri Salax Awards yabwiye umunyamakuru ko ubwo bamaraga gutora abahanzi bazitabira Salax babahamagaye babibamenyesha, icyo gihe ubuyobozi bwa Kina Music ngo bwatangaje ko budashobora kwitabira Salax Awards batabashije kugirana ibiganiro byimbitse.
Issiaka Mulemba umuvugizi wa Salax Awards
Uyu muvugizi wa Salax Awards abajijwe ku kibazo cya Oda Paccy wasezeye mu irushanwa yatangaje ko batazi impamvu uyu muhanzikazi yikuye mu irushanwa cyane ko yari yasinyiye kwitabira irushanwa ubwo ryatangiraga dore ko yanasinye amasezerano yo kwitabira iri rushanwa.
Issiaka Mulemba umuvugizi wa Salax Awards yatangarije Inyarwanda.com ko tariki 8 Gashyantare 2019 ari bwo byitezwe ko abahanzi batanu muri buri tsinda bazahatanira ibihembo ahazatoranywa uzegukana igikombe muri buri cyiciro. Uzegukana igikombe azahabwa miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda mu gihe buri muhanzi uzinjira muri batanu ba mbere we azahabwa 100,000frw mu birori biteganyijwe tariki 29 Werurwe 2019.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUVUGIZI WA SALAX AWARDS
TANGA IGITECYEREZO